Inkuru itangaje ikomeje guca ibintu mu Karere ka Nyagatare aho bivugwa ko umukobwa uitwa Umugwaneza Emelyne, w’imyaka 19 y’amavuko, warozwe bikomeye ku buryo yihagarika ibintu bitandukanye mu buryo budasanzwe harimo amabuye, imisatsi ndetse n’amagi y’inkoko ibyo byose bikava mu mubiri we.
Abaturanyi be bavuga ko byatangiye nk’uburwayi busanzwe, aho yatangiye kuribwa mu nda no kuruka ibisa n’uduti tw’imisatsi, nyamara uko iminsi yagiye ishira ibintu byarushagaho kuba bibi.
Ubu ngo yageze aho atangira gusohora amabuye aturutse mu nda, ibintu byatumye benshi mu bamubonye bagira ubwoba nk’ibitangaza.
Ababyeyi ba Emelyne bo bavuga ko bamujyanye kwa muganga ariko nta burwayi busanzwe abaganga babashije kumubonaho.
Nyuma y’aho, bamwe mu baturanyi batangiye kuvuga ko ashobora kuba yararozwe n’abantu bamugiriye ishyari cyangwa urwango, cyane ko yari umukobwa ukunzwe, ushyiramo imbaraga mu mirimo, kandi ukundwa n’abaturanyi dore ko bamwe badatindikanya kuvuga ko yari mwiza.
Hari n’abavuga ko hashobora kuba harimo imbaraga z’imyuka mibi, abandi bakavuga ko bishobora kuba ikibazo cya gihumeka cyangwa ihungabana rituruka ku bikorwa by’amadayimoni. Abayobozi b’inzego z’ibanze bavuga ko bari gukurikirana iki kibazo kugira ngo hamenyekane ukuri.
Bamwe mu baturage bo muri ako gace basaba ko hakorwa ubuvugizi kugira ngo afashwe n’inzobere mu by’ubuzima ndetse n’abashinzwe imyemerere kugira ngo barebe niba ari ikibazo cya roho cyangwa uburwayi bw’umubiri busanzwe, gusa abaganga bo bivugira ko ibi atari indwara isanzwe.
Umwe mu baturanyi utifuje gutangaza amazina ye yatangarije Kasuku Media agira ati: “Biratangaje kubona umuntu yihagarika amabuye, amahurunguru, igi ndetse akaruka imisatsi n’imipuru zo mu ikayi, ariko natwe twizeye ko Imana izamukiza, kuko ‘aho Isi itabera, Imana irahagoboka’.”
