Monday, March 8, 2021
No menu items!
Home Amakuru Nyamirambo: abari batuye mu rugo rwasanzwemo imibiri y'abatutsi bishwe muri jenoside bashyikirijwe...

Nyamirambo: abari batuye mu rugo rwasanzwemo imibiri y’abatutsi bishwe muri jenoside bashyikirijwe RIB.

Mu miminsi ibiri gusa habonetse ibyobo bibiri byajugunywemo imibiri y’abatutsi bishwe muri Jenoside, inzego z’ubuyobozi zitangaza ko hamaze kubonekamo imibiri isaga ijana.

Kuruyu wa Gatandatu tariki ya 15 Kanama 2020 nibwo mu Mudugudu wa Mpano, mu Kagari ka Kivugiza mu Murenge wa Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali, habonetse ibyobo bibiri byajugunywemo imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994.

Ibyo byobo byabonetse mu rugo rw’uwitwa Simbizi François wari utuye ku Rya Nyuma akaza gupfa aguye muri gereza, nyuma yo guhamywa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kugeza kuri uyu wa Mbere ubwo kasukumedia.com yamenyaga iyi nkuru, Hari hamaze kuboneka imibiri isaga 100 muri ibyo byobo.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Ngabonziza Emmy, yavuze ko abari batuye muri urwo rugo batawe muri yombi, banashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha kugira ngo bakurikiranwe ku byaba birimo no kudatanga amakuru no kuba bataragaragaza amakuru ahagije.

Ati “Ba nyir’urugo babyemeye ko bari bazi ko hari imibiri y’abishwe muri Jenoside iri mu byobo.’’

Simbizi wari uhatuye mu gihe cya Jenoside yari ahafite bariyeri yari hafi y’urugo rwe muri metero nk’ijana.
Kuri ubu iperereza rirakomeje, ibizarivamo bizatangazwa mu gihe kiri imbere

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

Producer Laser Beat yashyize hanze Mixtape yakoranye n’abahanzi barimo Green P.

Laser Beat uri mu batunganya indirimbo bagezweho mu Rwanda, yashyize hanze mixtape ye nshya yitwa ‘Ubufindo mu murwa’, iriho indirimbo esheshatu, zose zikozwe mu...

Fresh gemmy na khalfan bunze ubumwe bakorana indirimbo never give up.

Fresh gemmy ni umunyarwanda usanzwe uba muri leta zunze ubumwe za america yagiye agaragaza ubushake mu guteza imbere umuziki nyarwanda abicishije mu gukorana n'abahanzi...

Espanye: abarenga 250 bamaze gukurwa mubyabo n’inkongi y’umuriro.

kuri uyu wa kane inkongi y'umuriro yibasiye mu misozi yegereye umujyi wa Almonaster la Real, mu birometero 120 mu majyaruguru y'uburengerazuba bw'umujyi wa Seville...

Mu mafoto dore ubwoko bushya bw’imisatsi igezweho abakobwa n’abagore bakwifashisha mu kugaragara neza.

Bizwi ko mubigaragaza ubwiza bw'umugore cyangwa umukobwa umusatsi uza mu byimbere niyo mpamvu nka kasukumedia.com twabakusanyirije bumwe mu bwoko bw'imisatsi bugezweho cyane ku mugabane...

Recent Comments