Polisi y’u Rwanda irasaba abaturage kwitondera ibikoresho cyangwa ibyuma babonye batazi inkomoko yabyo, cyane cyane ibishobora kuba bifite akamaro mu bikorwa bya gisirikare cyangwa byarakoreshejwe mu bihe byashize. Polisi ikomeza isaba abaturage kugira ngo hirindwe impanuka zikomeje kugaragara, zituruka ku gukinisha cyangwa gucokoza ibyo bikoresho.
Abaturage bo basabwe guhita batanga amakuru ku nzego z’umutekano igihe babonye ibyo bikoresho aho biherereye.
Ibi bibaye nyuma y’impanuka yabereye mu Murenge wa Ntyazo, mu Karere ka Nyanza, aho abana bari bakinisha igikoresho cyaje kugaragara ko ari grenade.
Iyo grenade bayikuye mu nzu y’uwahoze ari mu itsinda rya Local Defense, maze iraturika ikomeretsa bamwe muri abo bana. Amakuru atangwa n’inzego z’ibanze avuga ko umwana umwe muri abo ari gukurikiranwa n’abaganga kubera ibikomere bikomeye yatewe niyo grenade.
Polisi ikomeza kwibutsa ko ibyo bikoresho bishobora kuba bisigaye henshi mu gihugu kubera amateka yaranze inzego z’umutekano mu bihe byashize, ari yo mpamvu buri wese agomba kugira ubushishozi no kwirinda kubikoraho.
Yagize iti: “Ni ngombwa ko abaturage bamenya ko gusiga ibikoresho nk’ibi ahagaragara ari ikibazo gikomeye, kandi kubona umuntu abyikojejeho bishobora gutera ibyago bikomeye ku buzima bwe cyangwa n’ubwabandi muri rusange.”
Inzego z’ibanze n’abaturage bose barakangurirwa gukorana n’urwego rwa Polisi y’u Rwanda no gutanga amakuru mu gihe habonetse ahakekwaho kugira ibikoresho nk’ibyo, kugira ngo bikurweho hakiri kare kandi ubuzima bw’abantu bukomeze kurindwa.
