Abaturage batishoboye batujwe mu Kagari ka Katarara, mu Murenge wa Ntyazo mu Karere ka Nyanza, barasaba inzego bireba kubafasha kubakirwa inzu nyuma y’uko izari zarubatswe mu mudugudu w’icyitegererezo zasenywe n’umuyaga. Kuri ubu aba baturage bavuga ko babayeho mu buzima bubi kuko basigaye bacumbitse mu byahoze ari ibikoni by’izo nzu zasenyutse, aho bigoye kubona uburyo bwo gusinzira neza ndetse n’isuku ikenewe ku buzima bwa buri munsi.
Bamwe muri bo bavuga ko mu gihe cy’imvura babura aho bakinga umusaya, abana bakarara bihebye kandi ntibabone aho bigira amasomo yabo.
Umuturage umwe yagize yagize icyo atangariza Kasuku Media ati: “Twari twishimiye gutuzwa mu Mudugudu, ariko umuyaga wadusenyeye byose. Ubu turi gusaba ko batwubakira kuko nta bushobozi dufite bwo kwiyubakira.”
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Ntyazo bwo bwemera ko iki kibazo gihari, bukavuga ko bwamaze kubigeza ku rwego rw’Akarere kugira ngo hashakishwe igisubizo kirambye. Bavuga ko gahunda ya Leta ari uko umuturage wese abaho neza, atari mu bibanza by’akajagari cyangwa mu buzima butagira icyerekezo.
Aba baturage basaba ko inkunga yatangwa yaba mu buryo bw’ibikoresho byo kubaka cyangwa ubufasha bw’amafaranga, kugira ngo bongere kubona inzu zibabereye. Bemeza ko kuba mu buzima bwiza bizabafasha kugira imbaraga zo gukora ibikorwa bibateza imbere, aho guhora bihangayikishijwe n’aho barara.
Nubwo hakiri urugendo, abaturage bafite icyizere ko ubuyobozi buzabumva, bukabafasha gusubirana icyizere cy’ubuzima bwiza, bityo bakongera kwiyumva nk’abandi Banyarwanda bose bafite aho gutura hizewe.
