Umusore w’imyaka 20 wo mu Karere ka Nyanza ari mu maboko y’ubutabera, akurikiranyweho icyaha gikomeye cyo gushimuta no kwica inyoni y’umusambi, imwe mu nyoni zirinzwe mu Rwanda kubera agaciro kazo gakomeye mu bidukikije.
Nk’uko bitangazwa n’Ubushinjacyaha, uyu musore yafashwe ku itariki ya 09 Nyakanga 2025, ahagana saa munani z’amanywa, mu gishanga cya Gitega giherereye mu Murenge wa Busoro, Akarere ka Nyanza. Ni ho bivugwa ko yahize uwo musambi, akawutega umutego akawica, akawupfura amababa mbere yo kuwujyana iwe mu rugo.
Abashinzwe kurengera ibidukikije bakimara kubona amakuru ameze atyo, bahise bagana urugo rw’uwo musore ari naho basanze ibisigazwa by’iyo nyoni y’agaciro, bamufatira mu cyuho.
Uwo musore yemeye icyaha, avuga ko yabikoze atarazi uburemere bw’icyaha yakoze, ariko ngo yashakaga amababa y’umusambi nk’ikirango cyo gutaka urugo.
Nyamara ibyo yakoze bigize icyaha gihanwa n’amategeko, by’umwihariko ingingo ya 56 y’Itegeko Nº 064/2021 ryo kuwa 14/10/2021 rigenga urusobe rw’ibinyabuzima, ivuga ko “ushimuta cyangwa wica inyamaswa yo mu gasozi irinzwe n’amategeko, ahanishwa igifungo n’ihazabu y’amafaranga.”
Ubushinjacyaha burasaba ko hatangwa urugero rutazibagirana kugira ngo abantu birinde kwangiza ibidukikije nk’inyamaswa, ibimera n’ibindi bigize urusobe rw’ubuzima, kuko ari umusingi w’iterambere rirambye.

