Amakuru

Nyanza:uwari Gitifu wa ntyazo arashinja Meya kumugendaho akanamwirukanisha.

Nyuma yo kwirukanwa ashinjwa kunyereza umutungo Gitifu wa ntyazo avugako meya asanzwe amugendaho.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ntyazo, Alfred Nsengiyumva kuri uyu wa Mbere taliki 15, Kamena, 2020 yirukanwe mu kazi na Komite nyobozi y’Akarere ka Nyanza imukekaho kunyereza Frw 598 000.

Avuga ko yazize amatiku ndetse ko Meya Ntazinda ‘amugendaho.’
Yari anaherutse gutabwa muri yombi n’Urwego rw’ubugenzacyaha akurikiranyweho icyaha cyo kunyereza umutungo wa Leta n’icya k’inyandiko mpimbano.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza Erasme Ntazinda yemeje aya makuru, avuga ko Nsengiyumva yirukanywe kubera amakosa akomeye yakoze mu kazi yo gukoresha nabi umutungo wa Leta.

Yavuze ko mu murenge wa Ntyazo, Nsengiyumva yari ahamaze amezi make, ariko icyaha akurikiranyweho akaba yaragikoreye mu murenge wa Mukingo.

Meya Ntazinda avuga ko amafaranga bakurikiranyeho Nsengiyumva Alfred ari Frw 598 000 yagombaga guha abana nka tike ntiyayabaha yose.

Ntazinda avuga ko abo bana bari abanyeshuri bari bavuye ‘ku rugerero ruciye ingando’.

Muri raporo yahawe byaje kugaragara ko abana batahawe amafaranga yose bari bagenewe, kandi bikagaragara ko nta kindi yakoreshejwe.

Raporo yerekana ko Nsengiyumva yanyereje ariya mafaranga muri Kamena, 2019 ubwo yayoboraga Umurenge wa Mukingo.

Gitifu Nsengiyumva ati: ‘Naragambaniwe’
Alfred Nsengiyumva uvugwaho kiriya cyaha, avuga ko yagambaniwe akirukanwa kubera icyo yise ‘amatiku’ asanzwe mu Karere ka Nyanza.

Ati: “…Icyo nirukaniwe ni ikirego kiri mu nkiko, bari kureka inkiko zikabanza zikazagifataho umwanzuro kuko naranafunzwe mfatwa kuwa 26 Gicurasi 2020 mfungurwa kuwa 09 Kamena 2020 kuko ubushinjacyaha hari impamvu nyinshi bwabonye zishoboraga gutuma mburana ndi hanze kandi n’iperereza ryari rigikomeje…”

Avuga ko Meya Ntazinda amaze igihe ‘amugendaho’ ndetse ngo na mbere yafunzwe ariwe azira.

Akarere ka Nyanza gatuwe abaturage ibihumbi 323 710 kandi gafite imirenge 10 n’utugari 51

2 Comments

  1. Wibeshyera Erasme ahubwo nta wundi muyobozi wakwihanganira imyitwarire yawe iyo ataba we uba waratashye kera ! Ubu SE wirengagije uburyo wasenye koperative Kirezi coffee none inzirakarengane wakoreshaga zitazi gusoma no kwandika zikaba zirimo kwishyuzwa amamiriyoni wubatsemo stage I Nyanza! Ntacyo urabona umuvumo wabo ntuzawukira!

  2. Ahubwo RIB izaze Mukagari ka Kirambi Aho Nsengiyumva alfled igihe yari Umunyamavanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyagisozi yasubije ibibanza abari bishyuwe umuhanda ubasenyeye ubu bakaba barahubatse imiturirwa.
    Ruswa SE irasaza.
    Meya agomba gukurikira amategeko n’amabwiriza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button
Close
Close