Kantarama Odille, utuye mu Murenge wa Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge, aratabaza asaba ubufasha nyuma y’imyaka isaga 12 abana n’ikibazo cy’ikibyimba gikomeye kiri mu rubavu rwe. Iki kibazo kimaze igihe kirekire cyaramugizeho ingaruka zikomeye, kuko cyangije imwe mu mpyiko ze ndetse gituma zimwe mu mbavu ze zimungwa ku buryo ubu ubuzima bwe buri mu kaga.
Uyu mubyeyi avuga ko yatangiye kugaragaza utubazo dutoya mu mubiri mu myaka ya mbere, ariko kubera kubura ubushobozi bwo kujya kwa muganga ngo akorerwe isuzumwa n’ubuvuzi bukwiye, ikibazo cyagiye gikura buhoro buhoro kugeza ubwo gihindutse indwara ikomeye.
Ati: “Natangiye numva ububabare, nzi ko bizashira, ariko uko imyaka yashiraga niko byiyongeraga, none ubu ntewe impungenge n’ubuzima bwanjye kuko sinabona ubushobozi bwo kwivuza.”
Abaturanyi be bavuga ko Odille akomeje kugira ububabare bwinshi kandi bigaragara ko arwaye bikomeye, ariko ubushobozi bucye n’ubukene bituma nta cyo ashobora gukora.
Hari abaturanyi bamufashije kugera ku baganga rimwe na rimwe, ariko ngo ubuvuzi bwisumbuye bukeneye amafaranga atari make, ibintu uyu muryango udashobora kwiyishyurira.
Kantarama yifuza ko inzego z’ubuzima, imiryango yita ku barwayi ndetse n’abantu ku giti cyabo bagira umutima utabara bamufasha kugira ngo agerweho n’ubuvuzi. Yongeraho ati: “Nkomeza gusenga no gusaba Imana, ariko nanone nizeye ko hari umugira neza ushobora kunkorera icyiza. Ubuzima bwanjye buri mu marembera ariko ndacyizeye ko hari icyakorwa.”
Ibi bibazo by’uyu mubyeyi byongera kwibutsa ko hari abaturage benshi mu Rwanda bagihura n’imbogamizi ziterwa no kubura ubushobozi bwo kwivuza indwara zikomeye. Umugani nyarwanda niwo ubisobanura neza ko “Umugabo umwe ntiyubaka urugo” ugaragaza ko buri wese yagira uruhare mu gufasha Odille kugira ngo atazaheranwa n’uburwayi.



