Amakuru

Nyaruguru: ntituzihanganira uwo ariwe wese unyereza ibyagenewe abaturage”Meya”

Ibi meya w'akarere ka nyaruguru yabitangaje nyuma yaho bashyikirije urwego rw'ubugenzacyaha RIB umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa kivu ashinjwa kunyereza ibyagenewe abaturage.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko François, abinyuje ku rukuta rwe rwa Twitter yatangaje ko uwo muyobozi yafashwe agashyikirizwa RIB kubera ibyaha akekwaho.

Yagize ati “Akarere ka Nyaruguru kashyikirije RIB Umunyamabanga Nsingwabikorwa w’Umurenge wa Kivu, ucyekwaho uruhare rwo kunyereza ibyagenewe abaturage. Ntituzihanganira uwari we wese unyereza iby’abaturage. Umuyobozi mwiza ni ucyemura ibibazo by’abo ayobora, si ukurya ibyabo.”

Habitegeko yabwiye umunyamakuru wacu ko ibyaha uwo muyobozi akurikiranyweho byagaragaye mu igenzura ryakozwe kandi RIB iri kubikoraho iperereza.

Muri uku kwezi kwa Gicurasi 2020, mu Karere ka Nyaruguru hamaze gutabwa muri yombi abakozi n’abayobozi bane bakekwaho kunyereza ibigenewe abaturage birimo imbuto y’ibirayi, ifumbire n’ishwagara yagenewe gukoreshwa mu kurwanya ubusharire bw’ubutaka.

Uheruka gutabwa muri yombi ni Agronome w’Umurenge wa Kivu wafashwe tariki ya 19 Gicurasi 2020 nyuma y’igenzura ryakozwe n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru harebwa niba yarahaye abaturage imbuto y’ibirayi, ishwagara n’ifumbire nk’uko yari yasabwe kubibagezeho.

Mbere yaho mugenzi we wo mu Murenge wa Nyabimata na we yari yafashwe ku wa 16 Gicurasi 2020 akurikiranyweho icyo cyaha.

Ni mu gihe kandi tariki ya 6 Gicurasi 2020, Agronome w’Umurenge wa Ruheru na we yafashwe akurikiranyweho icyaha cyo kwiba ifumbire, ishwagara n’imbuto y’ibirayi byagenewe abaturage.

Hashize igihe mu Karere ka Nyaruguru, mu Mirenge ya Busanze, Nyabimata, Kivu, Ruheru na Muganza haciwe amaterasi y’indinganire n’abaturage bohererezwa imbuto z’indobanure n’inyongeramusaruro kugira ngo babone umusaruro utubutse.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru bumaze kubona ko hari ba agronome bagiye babinyereza ntibabihe abaturage, bwahise butangira ubugenzuzi kugira ngo ababinyereje babiryozwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button
Close
Close