Amakuru

Nyaruguru:RIB yatangaje impamvu bataye muriyombi gitifu w’akarere ka nyaruguru nibyo akurikiranyweho.

RIB yaboneyeho umwanya wo kwibutsa ko umutungo wa Leta ari ntavogerwa kandi itazihanganira umuntu wese uzawukoresha nabi.

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi Ruzima Serge, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyaruguru na Nsengiyumva Innocent wari ushinzwe amashami (Division Manager) bakurikiranyweho ibyaha byo gutanga amasoko mu buryo bunyuranyije n’amategeko, kwakira ruswa no gukoresha inyandiko mpimbano.

Bakekwaho kandi gukoresha ububasha bahabwa n’itegeko mu nyungu bwite no kunyereza umutungo wa Leta.

Abakekwa ubu bafungiye kuri Station ya RIB ya Kibeho mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

RIB yaboneyeho umwanya wo kwibutsa ko umutungo wa Leta ari ntavogerwa kandi itazihanganira umuntu wese uzawukoresha nabi.

Ingingo ya 188 mu itegeko rigenga amasoko ya leta ivuga ko uhamijwe icyaha cyo gutanga isoko rya Leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).

Itegeko ryerekeye kurwanya ruswa mu ngingo ya cumi, ryo havugwamo ko umuntu uhamijwe icyaha cyo kunyereza umutungo wa Leta ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icumi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’umutungo yanyereje.

Igitabo cy’amategeko ateganya ibyaha n’ibihano mu ngingo ya 276 cyo kivuga ko iyo guhimba inyandiko byakozwe n’umukozi wa Leta mu murimo ashinzwe cyangwa n’undi ushinzwe umurimo w’igihugu, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button
Close
Close