
Yago Pon Dat, uzwi mu guhuza umuziki n’itangazamakuru, yongeye kugaruka mu itangazamakuru yicishije bugufi, asaba imbabazi abantu batandukanye yagiye agirana nabo amakimbirane mu mwaka ushize. Mu bo yagarutseho barimo Dj Brianne, Murungi Sabin, M. Irene na Bruce Melodie, abasaba ko bamushyigikira nyuma yo gushyira hanze album nshya.
Si abo gusa, kuko n’abandi banyamakuru ndetse n’abakunzwe ku mbuga nkoranyambaga yigeze kwibasira mu bihe bitandukanye, bose yabagejejeho ubutumwa bw’imbabazi. Harimo n’umukobwa witwa Brenda, wavuze ko babyaranye ariko akamwirengagiza.
Mu kiganiro yashyize ku rubuga rwe rwa YouTube, Yago yagize ati:
“Brenda wavuze ko namuteye inda, ibyo wavuze byarambabaje ariko ndashaka kukumenyesha ko nakubabariye. Wanyandikiye inshuro nyinshi, ariko ubu noneho ndakubabariye. Ibyabaye byose hagati yanjye nawe, byumve ko nkubabariye. Nawe umbabarire.”
Yago kandi yashimiye cyane Murindahabi Irene (M. Irene), wamubabariye nyuma y’ibyo yamuvuzeho.
“M. Irene yemeye ubusabe bwanjye. Yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze ubutumwa bushishikariza abantu kumva album yanjye nshya. Ndagira ngo mbabwire inkuru nziza, ubu tumeranye neza nta makimbirane, nta magambo mabi.”
Yakomeje agira ati:
“Nyuma yo gusaba imbabazi we n’abandi bagenzi be, ndabamenyesha ko yambabariye. Namusubije neza, musaba imbabazi ku byatabaye neza mbere. Murakoze cyane ku mbabazi no kungaragariza inkunga.”