Umuhanzi Ossama Masut Khalid wabaye ikimenya bose kubera ubuhanga mugusunsutsa imitima yabakunzi b’umuziki nyarwanda kuzina OKKAMA. Yatangaje ko we n’umukunzi we Teta Trecy bari mu byishimo byo kwibaruka umwana wabo wa Kabiri.
Ni umwana bibarutse tariki 07 Gashyantare 2025, nyuma y’uko imfura yabo bayibarutse tariki 08 Kamena 2023. Akaba aherutse no gukorana n’imfura ye The_cutest_aira indirimbo “EH! MBEMBE” yagaragaje urukundo rudasazwe nk’umubyeyi.
Indirimbo EH!MBEMBE yamaze kuzuza abayirebye barenga miliyoni mu gihe cy’ukwezi kumwe’ Indirimbo yiyongera kuzindi eshat zari zimaze imyaka ibiri zujuje miliyoni kuri Youtube y’umuhanzi OKKAMA, Zirengaho izindi ebyiri zifite abazirebye barenga ibihumbi maganacyenda