Ousmane Dembélé ‘The Mosquito’ ni urugero rw’umukinnyi wagaragaje ko ubuzima bw’umupira w’amaguru butarimo imihanda yuzuye indabyo gusa. Tekereza guhora ubwirwa ko utari umuhanga, ko udashobora kuzagera ku rwego rwo hejuru, ariko mu mutima hakaguma ishyaka no kwizera.
Abafana n’abanyamakuru bamaze imyaka bamukomeraho urwenya, bamushinja kubura umusaruro no kudashobora guhangana n’ababigize umwuga ku rwego rw’Isi. Nubwo akenshi yagiye akomeretswa, agasiba imikino myinshi itandukanye, ntibyigeze bimuca intege ngo ahagarike urugendo rwe.
Gusa mu myaka ine muri itanu ishize, ntiyigeze agaragara mu rutonde rwa Ballon d’Or, ibintu byashoboraga gutuma benshi bamukuraho amaboko kubwo kutagara mu bihembo bya Ballon d’Or.
Ariko we yahisemo kudacika intege, ahitamo gukora cyane, no kongera umuhate. Umupira w’amaguru ntiwihanganira abatizera, ahubwo usaba guhatana no kugira ububabare, gucishwa bugufi, no kugerageza kenshi gashoboka ko byosse byashoboka.
Uyu mwaka, nubwo Ballon d’Or yayegukanye, byabaye nk’igihamya cy’uko gukora cyane bitajya bipfa ubusa. Ni ikimenyetso cy’uko guseka cyangwa kunenga atari byo bisobanura ejo hazaza h’umuntu, ahubwo imbaraga, ubudahemuka n’umutima wo kudacika intege ari byo bizana intsinzi. Uyu mukino w’umupira w’amaguru utwereka ko n’iyo Isi yaguseka, igihe kizagera ushirwe hejuru, maze intebe y’abakwibazagaho ihore ikugirira ishema.


