Ku cyumweru tariki ya 15 Kamena 2025, Padiri Butoti Paul wo muri Kiliziya Gatolika i Burundi yasomye Misa yahise imubera intandaro yo gufatwa n’inzego z’umutekano. Muri iyo Misa yayoboye muri Paruwasi iherereye muri komine Muhuta, intara ya Rumonge, yasabye Abakirisitu gukomeza ubumwe no kwamagana ibibacamo ibice.
Yagize ati: “Ibicanishamo Abarundi byose, ingaruka zabyo, ni umunuko nk’umwanda. Abana b’Imana bakwiye kubyamaganira kure.”
Padiri Butoti yakomeje anenga iterabwoba n’irondabwoko ryakoreshejwe mu matora aheruka, avuga ko hari abakandida batavuga rumwe n’ubutegetsi batotejwe, ndetse akanashinja abayobozi bamwe kugira uruhare muri ibyo bikorwa.
Kiliziya Gatolika mu Burundi nayo iherutse kunenga ibikorwa by’imitwe y’urubyiruko izwi nka Imbonerakure, bashinjwa guhohotera abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa CNDD-FDD. Yasabye Leta kunoza uburyo bwo kurinda Abanyagihugu bose no gukosora ibitagenda neza.

Ibi byose byabaye mu gihe Perezida Evariste Ndayishimiye yatangaje ko amatora yagenze neza, mu kiganiro n’itangazamakuru cyabereye i Gitega ku wa 14 Kamena 2025.
Komisiyo y’amatora CENI nayo yavuze ko amatora yabaye mu mutuzo, nubwo hari amakuru avuga ku buriganya bukabije burimo no gutorera abaturage ku ngufu cyangwa kubasimburira ku masite.
Bivugwa ko ubutumwa Padiri Butoti yatangiye muri Misa bwakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga n’Imbonerakure, bukaza kwitwa icyaha gihanwa n’amategeko, ari nabwo bwamufungishije kugeza ubu.