
Mu gihe yitegura igitaramo cye gikomeye kizaba ku itariki ya 17 Gicurasi 2025 kuri Lugogo Cricket Oval, umuhanzi Pallaso yatangaje ko yagize uruhare rukomeye mu kuzamura no gutera inkunga impano z’abahanzi bamwe batangiye umuziki bakiri bato.
Mu kiganiro yagiranye na Shalom 256, Pallaso uyoboye itsinda rya TGM (Team Good Music), yavuze ko yagize uruhare mu gufasha abahanzi batandukanye kugera ku rwego bariho ubu, barimo Spice Diana, Grenade, Jowy Landa, Hash Beats, na Ratigan Era, n’abandi batavuzwe amazina.
Yagize ati:
“Abenshi muri bo nabasanganye inzozi zo gutangira umuziki bakiri abangavu n’ingimbi. Bari bagishakisha icyerekezo cy’ubuzima, ariko nagerageje kubafasha uko nshoboye.”
Pallaso yibuka neza uburyo yahuye bwa mbere na buri muhanzi muri abo yavuze:
- Grenade:
“Namusanze afite imyaka 12 gusa, ari ku mihanda. Namujyanye mu rugo, ntangira kumutoza no kumwigisha uko yateza imbere impano ye.”
- Spice Diana:
Spice Diane “Namubonye amaze kurangiza amashuri yisumbuye, ubwo yari amaze gukora indirimbo ye yamamaye cyane yitwa Onsanula. Naramwegereye, ntangira kumugira inama no kumutera inkunga.”
- Jowy Landa:
Jowy Landa “Igihe kimwe nijoro cyane, nari ndi gutwara imodoka nsanga Jowy Landa ku muhanda wa Salaama. Yari akiri umukobwa muto cyane. Namufashe, turaganira, mutera inkunga.”
- Fik Fameica:
Fik Fameica “Ndibuka ko namujyanye ku gitaramo muri Kawempe, ndamwereka abantu batandukanye, ndababwira ko ari umuhanzi mushya utanga icyizere. Ubu arabimenyereye kandi yubatse izina rikomeye.”
- Hash Beats na Ratigan Era: “Hash Beats namubonye afite imyaka 16. Ratigan Era nawe yaje kumboneraho akanya, musangiza byinshi.”
Pallaso yemeza ko ashimishijwe n’iterambere aba bahanzi bagezeho uyu munsi, kuko barimo abamaze kuba ibyamamare muri Uganda no mu karere muri rusange. Yongeraho ko ibyo byose abifata nk’intambwe y’ingenzi mu rugendo rwe nk’umuhanzi n’umutoza w’impano nshya.
Uyu muhanzi w’Umunya-Uganda azakora igitaramo gikomeye yise “Sanyu Sanyu Fest: Byabanene Edition”, kikazabera kuri Lugogo Cricket Oval. Biteganyijwe ko kizitabirwa n’ibyamamare byinshi, ndetse kikaba ari n’umwanya wo kwishimira urugendo rwa muzika rwe hamwe n’abamushyigikiye kuva kera.
Uyu ni umwanya udasanzwe kuri Pallaso wo kugaragaza uruhare rwe mu guteza imbere injyana ya muzika ya Uganda ndetse n’urubyiruko ruyikunda.