Ikipe ya Palmeiras iri mu biganiro byihutirwa kugira ngo irangize amasezerano yo kugura rutahizamu Vitor Roque, nyuma yo kugirana ibiganiro na FC Barcelona. Roque, w’imyaka 19 yamavuko, yasinyiye na Barça ku gaciro ka miliyoni 25 z’amayero, hiyongereyeho 20% y’amafaranga azava ku igurishwa rye mu gihe kizaza.
Nubwo ibiganiro biri kugana ku musozo, haracyari inzitizi zishingiye ku ruhande rwa Real Betis. Iyi kipe yo muri La Liga yari ifite Vitor Roque nk’umukinnyi w’inguzanyo, kandi amasezerano yari arimo ingingo iha Betis uburenganzira bwo kugura umukinnyi. Kubera iyo mpamvu, Betis ifite ijambo rya nyuma mu iyoherezwa rye muri Palmeiras.
Ubu ikipe ya Betis iracyategereje igisubizo cya Manuel Pellegrini n’ubuyobozi bwa club kugira ngo hafatwe icyemezo cya nyuma.
Niba Betis itashimye kugumana umukinnyi, Roque ashobora kwerekeza muri Palmeiras, aho ashobora kubona umwanya uhagije wo gukina.
Palmeiras irashaka gukomeza kugirira akamaro ikipe yayo, cyane cyane ko yifuza guhatana muri Copa Libertadores no mu marushanwa yo ku rwego rwo hejuru muri Brazil.
Umutoza Abel Ferreira arifuza kubona Roque nk’igisubizo mu busatirizi, cyane ko uyu mukinnyi afite ubushobozi bwo kwihuta no gutsinda ibitego.
Biteganyijwe ko mu minsi mike iri imbere hazamenyekana icyemezo cya nyuma ku hazaza ha Vitor Roque, aho Palmeiras yizeye kurangiza aya masezerano vuba na bwangu.
