Ikipe ya Palmeiras iri hafi kurangiza amasezerano yo gusinyisha rutahizamu Vitor Roque, ukinira FC Barcelona. Aya masezerano yemejwe na Barça kuva mu cyumweru gishize, aho amafaranga agera kuri miliyoni €25 azishyurwa, hiyongereyeho ibijyanye no kugurisha ku ngingo ziri mu masezerano.
Vitor Roque, uzwi nka Tigrinho, yemeye kwerekeza muri Palmeiras ku buryo buhoraho, nyuma yo kubona ko gukina mu Burayi atari byo byamuhiriye neza muri Barcelona.

Ku myaka ye 19, yari yitezweho kuzaba umwe mu bakinnyi ba Barça b’igihe kizaza, ariko ibihe bye muri Espagne ntibyagenze uko byari byitezwe.
Uyu musore yahisemo gusubira iwabo muri Brazil kugira ngo yongere kwigaragaza no kubona umwanya uhagije wo gukina.
Ku rundi ruhande, ikipe ya Real Betis yagenzura inyandiko z’aya masezerano ku wa mbere yaliki ya 25 Gashyantare 2025.
Kugeza ubu Betis ifite uburenganzira bwo kugira icyo ivuga kuri aya masezerano kuko hari ibyo yari ifitanye na Barcelona bijyanye no kugura umukinnyi. Biravugwa ko Betis ishobora kwakira indishyi z’amafaranga kugira ngo yemere ko Roque yerekeza muri Palmeiras nta kibazo.
Ikipe ya Palmeiras iri mu makipe akomeye muri Brazil kandi izakina igikombe cy’Isi cy’amakipe (FIFA Club World Cup). Ni ikipe ishobora gufasha Roque kongera kugaruka ku rwego rwiza no kubona amahirwe yo kongera kwigaragaza muri ruhago mpuzamahanga.
Kugeza ubu, abafana ba Palmeiras bategereje kumva ko amasezerano yarangiye, ndetse bikaba biteganyijwe ko Vitor Roque azatangazwa nk’umukinnyi mushya wa Palmeiras mu minsi mike iri imbere.
