Papa Francis yagaragaye bitunguranye muri St. Peter’s Square ku cyumweru, mu Misa idasanzwe y’Ububabare yitiriwe abarwayi n’abakora mu buvuzi, ni bwo bwa mbere yagaragaye mu ruhame i Vatikani kuva avuye mu bitaro hashize ibyumweru bibiri, nyuma yo gukira indwara ikomeye ya pneumonia yari ibaye mbi cyane.
Papa yagaragaye atunguranye atwawe mu igare ry’abafite ubumuga, aramwenyura ndetse asuhuza imbaga y’abakristu bari bahagaze bamukoma amashyi bamwishimiye. Bamwe baravuze bati: “Ndabona Papa!” ubwo yabonaga ku ishusho nini yerekana amashusho ye yinjira mu muryango wera (Holy Door), mbere y’uko amanikwa ku ruhande rujya ku gicaniro.
“Ndagira ngo mbifurize icyumweru cyiza,” Papa Francis yavuze, avuga mu ndangururamajwi yayikozagaho inshuro ebyiri kugira ngo arebe niba ikora neza. “Murakoze cyane.”
Ijwi rye ryumvikanye rimeze neza kurusha uko ryari rimeze ubwo yavuganaga n’abaje kumusuhuza imbere ya Gemelli Hospital ku itariki ya 23 Werurwe, ku munsi yasohotsemo nyuma y’ibyumweru bitanu ari mu bitaro.
Yambaye imiyoboro ya “oxygène” mu mazuru, aho Vatikani yatangaje ko igenda igabanuka uko abaganga babiteganya. Ubwo yasuhuzaga imbaga, nubwo yageragezaga kuzamura amaboko ayifuriza umugisha, ntibyashobokaga cyane — umuganga we yavuze ko bitatewe n’indwara ye, ahubwo n’undi mubabaro utatangajwe yagize mbere yo kujyanwa mu bitaro ku itariki ya 14 Gashyantare.
Nyuma ya Misa, Papa yasuhuje bamwe mu bayitabiriye, abenshi bamwunamira, banamusoma ku ntoki. Yahavuye anyuze mu muryango wera.
Papa amaze ibyumweru bibiri muri gahunda y’ikiruhuko cy’ibyumweru bibiri byategetswe n’abaganga, kugira ngo akomeze kuvurirwa ingingo zitandukanye harimo ubuvuzi bw’imyanya y’ubuhumekero, imyitozo ngororamubiri, kuvugurura uburyo avuga, ndetse no gukomeza kwita ku ndwara yo mu bihaha itarakira neza.
Mu nyigisho yasomwe na Musenyeri Rino Fisichella, wateguye Umwaka Mutagatifu (Holy Year) utegerejwemo abarenga miliyoni 30 bazajya i Roma, Papa yavuze ku byo yanyuzemo mu gihe cy’uburwayi. Yabwiye abarwayi bari aho ati:
“Muri iki gihe cy’ubuzima bwanjye, nsangiye byinshi: uburwayi, kumva mfite intege nke, gushingira ku bandi kuri buri kintu, no gukenera ubufasha.
“Si ibintu byoroshye, ariko ni ishuri aho umuntu yiga buri munsi gukunda no kwemera gukundwa, atagira ibyo asaba, atagira ibyo ahakana, aticuza cyangwa ngo acike intege, ahubwo ashimira Imana n’abavandimwe ku byiza ahabwa, yiringira ibiri imbere.”
Yongeye gusaba abakristu kutirukana abafite intege nke mu buzima bwabo “nk’uko hari imyumvire imwe ibikora muri iki gihe. Ntitukumire ububabare mu buzima bwacu. Ahubwo tubugire amahirwe yo gukurana ubwuzuzanye, no kubaka icyizere.”
Mu isabira rusange yo ku cyumweru, Papa yasabiye abaganga, abaforomokazi n’abandi bakora mu buvuzi “batabasha buri gihe kubona uburyo bukwiye bwo gukora, ndetse rimwe na rimwe bagahura n’ihohoterwa. Umurimo wabo si uworoshye, ugomba gushyigikirwa no kubahwa.”
Abari aho bagize amarangamutima akomeye kubera kugaragara gutunguranye kwa Papa.
“Byari byiza cyane, ibintu ntari niteze kuko sinatekerezaga ko Papa ari bugere aho,” yavuze Pasquale Citrolo ukomoka Trapani, i Sicily. “Ahubwo yatwihereye impano idasanzwe.”
Linda Elezi, wo mu ntara y’inyanja ya Ancona, yavuze ko yakorogoshewe n’iyo “mpano itunguranye.”
“Turamusabira buri munsi, na we aradusabira, adusabira amahoro n’isi yose, kuko ni wo butumwa bw’uru rugendo twatangiye uyu munsi: Kuzana amahoro ku isi yose,” yavuze.
