Umuraperi w’umunyarwanda Abijuru King Lewis, uzwi cyane mu muziki nka Papa Cyangwe, ari mu myiteguro ya nyuma yo gushyira ku isoko Album ye ya kabiri yise “Now and Ever”. Ni Album iri gutegerezwa n’abakunzi b’injyana ya Hip Hop mu Rwanda no mu karere, kuko izahuriraho amazina akomeye mu muziki harimo Bull Dogg, Ariel Wayz n’abandi bahanzi bakomeye umunani bose hamwe.
Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Papa Cyangwe yavuze ko iyi Album ye nshya izaba igizwe n’indirimbo 12, zose zigamije gutanga ubutumwa bushingiye ku buzima bwa buri munsi bw’abantu. Ni indirimbo zizaba zirimo imivugo ivuga ku rukundo, imibereho, ihangana n’ibibazo bya buri munsi ndetse n’icyizere cy’ejo hazaza.
Yavuze ko uburyo bwo kwandika, gukora no guhura n’abahanzi bagenzi be bagiye bayigiramo uruhare bwamufashe igihe kingana n’umwaka wose. Yagize ati:
“Byari urugendo rurerure, ariko rufite umumaro. Nari nkeneye gufata umwanya wo kumenya buri muhanzi, kumva umwihariko we kugira ngo indirimbo tuzakorana zizabe zifite umwimerere kandi zishimishije abafana.”
Papa Cyangwe yavuze ko mu bahanzi 8 bazagaragara kuri iyi Album harimo amazina akomeye mu muziki w’u Rwanda nka Bull Dogg, umwe mu bashinze injyana ya Hip Hop nyarwanda, ndetse na Ariel Wayz, umwe mu bahanzi bafite ijwi rikunzwe cyane mu njyana ya R&B na Afrobeat.

Yongeyeho ko buri muhanzi yahiswemo hashingiwe ku buryo umuziki we ushobora guhuza n’inyandiko y’indirimbo runaka, kugira ngo Album igire uburyohe bwihariye.
Nk’uko Papa Cyangwe yabitangaje, iyi Album “Now and Ever” izasohoka mu mpera za Nzeri 2025, aho anateganya kuyimurikira abakunzi b’umuziki we mu buryo bw’imbaturamugabo. Bivugwa ko ashobora gutegura concert idasanzwe izahuza abafana be n’aba bahanzi bafatanyije kuri iyi mishinga.
Papa Cyangwe amaze kumenyekana cyane kubera indirimbo ze zigaruka ku buzima bw’imibereho isanzwe, amagambo atomoye ndetse n’uburyo bwo gutanga ubutumwa budasanzwe. Album ye ya mbere yamuhesheje izina rikomeye mu muziki nyarwanda, bituma aba umwe mu baraperi bafite umubare munini w’abafana.
Iyi Album ya kabiri “Now and Ever” igiye gushyirwa ku isoko ifatwa nk’indi ntambwe ikomeye mu rugendo rwe rwa muzika, kandi ikaba itegerejwe n’abatari bake bashaka kumva uburyo azahuriza hamwe Hip Hop ye yihariye n’amajwi y’abandi bahanzi bazwi mu Rwanda.