Kuri uyu wa Kabiri mu rukerera, nibwo Papa Fransisiko hatangajwe makuruavuga ko acyari mu bihe by’ububabare bukabije bw’ubuhumekero, direko bisabwa ko akomeza kwitabwaho bikomeye mu rwwego rwo kumuvura ubuhumeka.
Vatican yatangaje ko kurwara kwe kwatewe no kwirundanya kwinshi kw’ibihaha no mu mitsi ya bronchial, bikaba byaratumye hakorwa ibizamini bibiri bya bronchoscopie kugira ngo bikuremo ururenda rwinshi rwari rwabuze umwuka.

Nubwo yari ahanganye n’iki kibazo gikomeye, Papa Fransisiko akomeje kuba maso kandi agakomeza gukorana n’itsinda ry’abaganga be.
Gusa, kumenyekanisha amakuru ye biracyarimo amakenga, kuko bigaragaza ko nubwo arimo gukira, atarava mu kaga burundu.
Abaganga ntibaremeza ko ameze neza, ariko amakuru yatangajwe ku bibazo by’uburwayi bwe mu minsi yashize agaragaza ko hari icyizere cyo gukira burundu.
Ku ya 14 Gashyantare, uyu mushumba wa Kiliziya Gatolika w’imyaka 88 yinjiye mu bitaro bya Gemelli i Roma kugira ngo yipimishe indwara ya bronchite no kwisuzumisha ubuzima bwe muri rusange.
Uyu mukambwe amaze igihe agaragaza ibibazo by’ubuzima, by’umwihariko bijyanye n’ubuhumekero. Mu bihe bitandukanye, yagiye agaragaza intege nke, aho rimwe na rimwe yahagaritse bimwe mu bikorwa bye kubera uburwayi. Nubwo afite ubushake bwo gukomeza kuyobora Kiliziya, hari impungenge ku hazaza h’ubuzima bwe.
Ibibazo by’ubuzima bya Papa Fransisiko byatumye bamwe mu bayoboke ba Kiliziya Gatolika batekereza ku cyerekezo cy’ubuyobozi bwe mu gihe kiri imbere.
Nubwo yakomeje kwerekana ubushake bwo gukomeza imirimo ye, hari ibimenyetso bishobora gutuma adakomeza kuyobora nk’uko yabikoraga mbere.
Abahanga mu by’amateka ya Kiliziya bavuga ko bishobora gusaba ingamba nshya, bijyanye n’ubushobozi bwe bwo gukomezanya inshingano ze nk’umuyobozi wa Kiliziya Gatolika ku Isi.
Ibitekerezo ku buzima bwa Papa Fransisiko bikomeje gukwirakwira, ariko Vatican yirinze gutangaza amakuru ahamye ku hazaza he. Gusa, icyizere cy’uko azakomeza kugarura imbaraga kiracyariho, ndetse abakurikiranira hafi ubuzima bwe bategereje kureba uko azitwara mu minsi iri imbere.
