Paul Kagame, uyoboye RPF-Inkotanyi, yatsindiye amajwi arenga 99.15% mu matora ya perezida n’abadepite yabaye ku wa mbere, tariki ya 15 Nyakanga, nk’uko ibyayavuyemo by’ibanze byatangajwe na Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC), Oda Gasinzigwa, bibigaragaza.
Abakandida bari bahanganye na we, Frank Habineza wo mu ishyaka rya Democratic Green Party of Rwanda hamwe na Philippe Mpayimana wigenga, bakaba baragize amajwi angana na 0.53% na 0.32% by’amajwi, mu buryo bwikurikiranya.
Hamaze kubarurwa amajwi agera kuri 7,160,864 mu baturage barenga miliyoni icyenda bateganyijwe gutora, aho abitabiriye bangana na 98%.
Ibikorwa byo kubarura amajwi biracyakomeje, aho NEC izatangaza ibyavuye mu ibarura ry’agateganyo ku itariki ya 20 Nyakanga n’ibyavuye mu matora byemewe burundu ku itariki ya 27 Nyakanga.
Comments 1