Umutoza wโikipe ya Olympique Lyonnais, Paulo Fonseca, yahagaritswe amezi icyenda adatoza, nyuma yo gusagarira umusifuzi Benoit Millot ku mukino wabaye ku wa 2 Werurwe 2025, aho Lyon yatsinze Brest ibitego 2-1.
Iyi myitwarire mibi ya Fonseca yabaye nyuma y’uko umusifuzi yari agiye kureba niba Brest yahabwa penaliti, bikaba ari ibintu uyu mutoza atashimishijwe na byo na gato.
Yahise agaragaza uburakari bukabije, yitotombera bikomeye umusifuzi, byanatumye ahabwa ikarita itukura. Ibi ntibyahagarariye aho, kuko Fonseca yakomeje kwitwara nabi, akankamira umusifuzi ndetse anashaka kumutera umutwe, ibintu byafashwe nkโicyaha gikomeye muri ruhago yโu Bufaransa.

Nyuma yโibi bikorwa, Urwego rushinzwe gutegura Shampiyona yโu Bufaransa (LFP) rwatangaje ko Paulo Fonseca yahagaritswe amezi icyenda, bivuze ko atemerewe kuba hafi yโikibuga mbere yโumukino, mu gihe cyโumukino ndetse na nyuma yawo, kugeza ku wa 30 Ugushyingo 2025.
Uyu mwanzuro ukaba warafashwe hagendewe ku raporo yโumusifuzi Benoit Millot, ivuga ko imyitwarire ya Fonseca yarenze ku mategeko agenga abatoza muri shampiyona.
Ibi ni imwe mu bihano bikomeye byahawe umutoza muri shampiyona yโu Bufaransa, kuko amezi icyenda ari igihe kirekire cyane mu mwuga wโumutoza.
Birashoboka ko iyi myitwarire ishobora no kugira ingaruka ku hazaza hโuyu mutoza muri Lyon, dore ko iyi kipe iri mu bihe bigoye muri shampiyona.
Hari impungenge zโuko iyi myitwarire ya Fonseca ishobora kugira ingaruka ku ikipe ye, cyane ko azamara igihe kinini atayitoza ku kibuga. Abasesenguzi bavuga ko ubuyobozi bwa Lyon bushobora gutekereza kumwirukana niba bigaragaye ko kutaba kuri touchline bizatuma ikipe igira umusaruro mubi.
Ku rundi ruhande, abakunzi bโiyi kipe bagaragaje impungenge kuri uyu mwanzuro, bamwe bavuga ko igihano cyahawe Fonseca gikabije, mu gihe abandi bavuga ko ari isomo rikomeye ku batoza bagaragaza imyitwarire idahwitse ku kibuga.
Ubuyobozi bwa Lyon ntiburagira icyo butangaza ku cyemezo cyafashwe kuri Fonseca, gusa bivugwa ko bushobora kujuririra iki gihano mu minsi iri imbere, mu gihe umutoza we atari yatangaza niba yemera icyemezo cyafashwe cyangwa niba azagishoraho ubujurire.
















