Pep Guardiola n’abakinnyi bakomeje kubabaza abafana b’ikipe yabo nyuma yo kunganya na Arsenal igitego 1-1 mu mukino wa English Premier League wabereye ku kibuga cya Emirates Stadium i Londres. Ni umukino wari utegerejwe nโabatari bake, kuko aya makipe yombi akunze guhatana ku gikombe cya shampiyona mu myaka iheruka.
Erling Haaland yafunguye amazamu ku munota wa 9, kuva icyo gihe, Manchester City yagerageje kugumana imbaraga no kwihagararaho, ariko Arsenal ntiyigeze icika intege. Mu gice cya kabiri, ikipe ya Mikel Arteta yashyizeho igitutu gikomeye, yongera uburyo bwinshi bwโibitego ariko umunyezamu Gianluigi Donnarumma akomeza gukiza izamu rya City.
Gusa ku munota wa 90+3 winyongera nibwo Gabriel Martinelli yacunguye Arsenal, atsinda igitego cyatumye abafana ba Arsenal basamira hejuru mu byishimo.
Uyu mukino wasize abakinnyi ba Manchester City nโabafana babo bafite intimba, kuko bari begereje amanota 3 ariko bikarangira bayitakarije ku munota wa nyuma.
Ibi byatumye City ikomeza kugorwa no kugumana umwanya wa mbere, mu gihe Arsenal nayo yakomeje guharanira gukomeza mu rugamba rwo gushaka igikombe. Abasesenguzi bavuga ko kunganya nkโuku bishobora kugira ingaruka zikomeye ku mpuzandengo yโamanota yโiyi kipe, cyane cyane mu gihe isiganwa ku gikombe gikomeje kwiyongera.
Uyu mukino wongeye kwerekana ko Premier League ikomeje kuba shampiyona yโamakipe akomeye aho buri ntsinzi cyangwa kunganya ku munota wa nyuma bishobora guhindura byinshi.


















