Umutoza w’umunya-Espagne, Pep Guardiola, yatangaje ku mugaragaro ko ari hafi gusoza urugendo rwe nk’umutoza wabigize umwuga, avuga ko nyuma yo kuva muri Manchester City azahita asezera burundu ku mwuga wo gutoza. Ibi yabivuze mu kiganiro yagiranye na GQ España, aho yatangaje ko yamaze gufata uwo mwanzuro n’ubwo atazi neza igihe azamara muri City.
Mu magambo ye bwite yagize ati: “Ndabizi ko nyuma y’aka kazi muri City nzahita mpagarika gutoza, uko niko bimeze, umwanzuro narawufashe. Sinzi ngo nzamara igihe kingana gute, umwaka se, imyaka ibiri, itatu, itanu, icumi, cumi n’itanu ntabwo mbizi.” Aya magambo yatumye benshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru batangira gutekereza ku hazaza h’uyu mugabo wagize uruhare rukomeye mu mpinduka za ruhago y’i Burayi.
Pep Guardiola, w’imyaka 54, amaze imyaka 8 atoza Manchester City, kuva mu 2016 ubwo yasimburaga Manuel Pellegrini. Muri iyo myaka, yakoze amateka yihariye, atwara ibikombe 18 birimo 6 bya Premier League, 2 bya FA Cup, 4 bya Carabao Cup, 2 bya Community Shield ndetse na 1 cya UEFA Champions League.
Ni umwe mu batoza bake babashije kwegukana treble mu mateka ya ruhago y’Abongereza mu mwaka wa 2023.
Guardiola azwiho kuba umutoza uharanira gukinisha abakinnyi be umupira mwiza kandi ugezweho, wubakiye ku guhererekanya umupira, kwihuta no guhindura umukino mu buryo bushya.
Abakinnyi benshi bavuga ko yababereye umubyeyi ndetse n’inararibonye yabahaye icyerekezo cy’umwuga. Kuri bamwe, asezeranye kureka gutoza bizasiga icyuho kinini mu mupira w’i Burayi.
Bamwe mu bashyigikiye Guardiola bavuga ko niba koko yafashe umwanzuro, ari uburenganzira bwe nk’umuntu umaze gutanga byinshi mu mupira w’amaguru. Ariko hari n’abasanga igihe cye kitaragera, ko byaba byiza aretse iby bitekerezo byo kureka gutoza.
Nubwo atatangaje igihe azasezerera ku mugaragaro, amagambo ye agaragaza ko ari mu rugendo rwo gutegura ishyingurwa ry’umwuga we nk’umutoza. Abakunzi ba Manchester City n’abakunzi ba ruhago muri rusange batangiye gutekereza ku bazamusimbura n’uko ikipe izahinduka nyuma y’igihe cye.
Guardiola yaherukaga kuvuga amagambo nk’aya ubwo yari mu ikipe ya FC Barcelona, aho na bwo yavugaga ko umutoza akwiye igihe cyo kuruhuka kugira ngo yitekerezeho. Ubu noneho, asa nk’uwamaze gufata umwanzuro ntakuka.


