Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, yatangaje ko atazi neza niba azongera kwiyamamariza kuyobora igihugu mu matora ateganyijwe mu mwaka wa 2027, ashimangira ko ubuzima bw’umuntu butagenwa na we, kuko bishoboka ko yaba atazaba akiriho icyo gihe.
Ibi yabivugiye mu muhango wo kumurika igitabo cyiswe “Une Nation en Marche”, wabereye muri hoteli Club du Lac Tanganyika, i Bujumbura, ku wa Gatatu tariki ya 14 Mutarama 2026. Uyu muhango wari witabiriwe n’abayobozi batandukanye, abanyapolitiki, abahagarariye inzego za Leta n’abandi bashyitsi batandukanye.
Mu ijambo rye, Perezida Ndayishimiye yasubije abibaza ku byo kongera kwiyamamaza muri manda ya kabiri, avuga ko abantu bakwiye kumva ko ejo hazaza h’umuntu hagenwa n’Imana, atari ibyifuzo bye bwite. Yagize ati: “Hari abibaza niba nzongera kwiyamamaza mu 2027. Ariko se mwebwe muzi neza ko nzaba nkiriho? Ubuse mpfuye uyu munsi, byagenda bite?”
Aya magambo yagaragaje ko Perezida Ndayishimiye adashaka kwihutira gufata icyemezo ku byerekeye ejo hazaza he mu bya politiki, ahubwo ashimangira ko akomeje gushyira imbere inshingano yahawe n’abaturage muri manda ari gukoreramo ubu.
Yakomeje avuga ko icy’ingenzi kuri we ari ugukora uko ashoboye kose kugira ngo u Burundi bukomeze gutera imbere, abaturage bagire imibereho myiza, n’igihugu kigakomera mu bumwe n’amahoro, aho kwibanda ku kibazo cy’amatora yo mu 2027 ataragera.
Ibi byatangajwe mu gihe abakurikiranira hafi politiki y’u Burundi bakomeje gutekereza ku cyerekezo igihugu kizafata mu myaka iri imbere.
















