Perezida Paul Kagame yagaragaje impungenge ku burere buke bwa bamwe mu rubyiruko rw’u Rwanda, agaruka ku ngeso mbi zirimo gukwirakwiza amashusho y’urukozasoni ku mbuga nkoranyambaga no kwambara ubusa. Perezida Kagame yavuze ko iyi myitwarire ari ikibazo gikomeye cy’uburere buke n’imyumvire idahwitse, ashimangira ko umuryango Nyarwanda ugomba kugira uruhare mu gukumira ibi bikorwa.
Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye amasengesho ngarukamwaka azwi nka ‘National Prayer Breakfast,’ yabereye muri Kigali Serena Hotel, Perezida Kagame yavuze ko imyitwarire nk’iyi idakwiye kubaho mu gihugu gifite indangagaciro n’umurage byubakiye ku muco ukomeye.
Yavuze ko urubyiruko rukwiye kuba imbaraga z’Igihugu, ariko ko ibikorwa nk’ibi bigaragaza icyuho mu burezi, ku buryo bamwe batagira n’ibitekerezo bifatika byo kwibanda ku buzima bwabo n’ahazaza h’Igihugu.
Yagize ati, “Iyo ubona umuntu akwirakwiza amashusho nk’ariya, ntacyo uba witeze kuri we. Icyo ni ikimenyetso cy’uburere buke ndetse n’imyumvire itajyanye n’indangagaciro dukwiye kugira. Umuryango Nyarwanda ntabwo ugomba kwihanganira ibi. Tugomba gufasha urubyiruko gutekereza neza, kugira icyerekezo, no kwirinda ingeso mbi.”
Perezida Kagame yanagarutse ku ruhare rw’imiryango, abayobozi b’amadini, n’inzego zinyuranye mu guha urubyiruko uburere bwiza bushingiye ku ndangagaciro za kimuntu, umuco, n’ukwigirira icyizere.
Yibukije ko inyigisho nziza zihabwa abana n’urubyiruko mu muryango ari ryo shingiro ry’Igihugu cy’ahazaza.
Amasengesho y’uyu mwaka yahuje abayobozi baturutse mu nzego zitandukanye, barimo abahagarariye leta, abikorera, abayobozi b’amadini, n’abandi bafatanyabikorwa.
Mu ijambo rye, Perezida Kagame yashimangiye ko ari ngombwa gushyira imbere inyigisho zubaka urubyiruko rwiteguye guhangana n’ibibazo, rufite icyerekezo cyubaka Igihugu.
Yanashishikarije urubyiruko rw’u Rwanda guharanira guhindura imibereho yabo, bakirinda ibikorwa bishobora kwangiza icyizere Igihugu kibatezeho. Yasoje ashimangira ko gufasha urubyiruko gukura neza no kugira uburere bukwiye ari inshingano ya buri wese, kandi ko bidakwiye gusigara mu magambo gusa.