
Kuwa Mbere, tariki ya 7 Mata, Perezida Paul Kagame yatangaje ko abahagarariye igihugu kimwe kitatangajwe izina bagerageje gutera ubwoba Minisitiri wโUbumwe bwโAbanyarwanda nโUbwiyunge, Jean-Damascรจne Bizimana, bamubwira ko ashobora guhagarikirwa visa kubera amagambo yavuze agaragaza uruhare rwโibihugu nka Bubiligi mu mateka yโivangura ryโamoko mu Rwanda no mu byabaye intandaro ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ibi Perezida Kagame yabivugiye mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, yibasiye abasaga miliyoni mu mezi atatu gusa. Uyu muhango wabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, aho hatwitswe Urumuri rwโIcyizere mu rwego rwo kuzirikana abazize Jenoside.
Perezida Kagame yavugaga nyuma yโuko Minisitiri Bizimana agaragaje amateka yโivangura ryashingiwe ku mategeko ya gikoroni yashyizweho na Bubiligi, yatumye Abanyarwanda bacikamo ibice bikomeye byaje kugera kuri Jenoside. Bizimana asanzwe amenyereweho kugaragaza uburyo icyo gihugu cyakomeje guca inyuma u Rwanda mu rugendo rwacyo rwo kwiyubaka no kongera kwigira.

Ati:
โNi ubutwari budafite ubwenge… Bagiye kuri Bizimana, ndetse nโubutumwa bundi banyujije muri Minisiteri yโUbubanyi nโAmahanga, bavuga bati โuyu muntu uri kuvuga ibi…โ kandi ntabwo bavugaga ko ibyo avuga atari ukuri; ahubwo baramuhimiraga gusa kuko yabyemeye akabivuga, nโubwo ari ukuri.โ
โBamubujije, bavuga ko ashobora kutazabona visa yo kujya mu bihugu bimwe… umuntu wo muri ambasade ahagarika Minisitiri wacu.โ
Yakomeje agira ati:
โBizimana yongeye kuvuga ku byo yavuze mbere, bigaruka kuri ba bantu nyine, maze bukeye bwaho abantu bo muri ambasade barongera baramugera amajanja.โ
Perezida Kagame yavuze ko Abanyarwanda bagomba guhora bahangana nโโamateka mabiโ ndetse nโโโahantu habiโ aho bagomba kwisobanura buri gihe kubera ko bahisemo inzira yabo yo kwiyubaka nyuma ya Jenoside.
Yamaganye imyitwarire irimo agasuzuguro agaragaza na bamwe mu badipolomate bo mu bihugu byโIburengerazuba.
Ati:
โNta nโicyo nabishinja, kuko kuva na kera bafite ayo mateka, abo muri ambasade babona ko baruta Minisitiri.โ
Yongeraho ati:
โUwo mudipolomate ntiyigeze abwira Bizimana ati โibyo wavuze si ukuri, cyangwa ni ibinyoma bihabanye nโibimenyetso dufite.โ Oya. Yaramubwiye gusa ati โNibyo cyangwa ibinyoma, ntibyakagombye kuvugwa.โโ
โAho ni ho hantu habi turi kubamo ubu. Ariko tugomba guhangana nโibi bihe, kandi tuzabikora, nta gushidikanya.โ
Perezida Kagame yasoje yibutsa ko u Rwanda rwamaze kunyura mu bihe bibi kurusha ibindi byose, bityo nta kindi kibi cyarurusha ibyo rwanyuzemo kizongera kubaho.
Ati:
โIbihe bibi cyane twarabinyuzemo. Nta kindi kibi kirenze ibyo cyazongera kubaho. Abanyarwanda ntibagomba kugira ubwoba bwo guharanira ubuzima bwabo no kurengera igihugu cyabo.โ















