Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’Igihugu, Paul Kagame, yazamuye mu ntera Col Stanislas Gashugi amuha ipeti rya Brigadier General ndetse amushinga kuyobora Umutwe w’Ingabo zidasanzwe uzwi nka Special Operations Force.
Special Operations Force ni umutwe udasanzwe w’Ingabo z’u Rwanda wihariye mu bikorwa bya gisirikare bisaba ubuhanga, ubunararibonye, ndetse n’imyitozo ikomeye.
Uyu mutwe ugizwe n’abasirikare batoranywa ku rwego rwo hejuru, bakaba bategurwa gukoresha ubuhanga bwihariye mu guhangana n’aho rukomeye haba mu gihugu no hanze yacyo.
Brigadier General Gashugi ni umwe mu basirikare bafite ubunararibonye bwimbitse mu gisirikare cy’u Rwanda. Mbere y’izi nshingano nshya, yakoze imirimo itandukanye, harimo kuba mu mwaka wa 2021 yarazamutse mu ntera agahabwa ipeti rya Colonel, ndetse anagirwa Ushinzwe Ibikorwa bya Gisirikare muri Ambasade y’u Rwanda muri Tanzania.
Uretse ibyo, Brig Gen Gashugi yagize uruhare mu bikorwa bitandukanye by’igisirikare byagiye bigira uruhare mu gukomeza umutekano w’igihugu, akaba azwiho ubunyamwuga n’ubwitange mu mirimo ye. Iyi mpinduka ikaba igamije gukomeza ubushobozi bw’ingabo mu bijyanye no gucunga umutekano n’ibikorwa byihariye by’igisirikare.
