Ku mugoroba wo ku wa 28 Mata 2026 Perezida Paul Kagame yitabiriye umukino ubanza wa 1/2 cya UEFA Champions League warangiye Paris Saint Germain itsinze Bayern Munich ibitego 5-4 kuri Parc des Princes mu Bufaransa. βIbiro byβUmukuru wβIgihugu bizwi nka Village Urugwiro byatangaje aya makuru ku wa 29 Mata 2026 bibinyujije ku mbuga nkoranyambaga.
Iri tangazo ryagize riti βKuri uyu mugoroba kuri Parc des Princes i Paris Perezida Kagame yitabiriye umukino wa 1/2, aho Paris Saint-Germain nkβumufatanyabikorwa wa Visit Rwanda watwaye igikombe giheruka yatsinze Bayern Munich ibitego 5-4.β βIyi kipe yo mu Bufaransa ifitanye amasezerano y’ubufatanye na Visit Rwanda yasinywe bwa mbere mu 2019 mbere y’uko avugururwa mu 2025 ngo ageze mu 2028.
Aya masezerano atuma iyi kipe yamamaza u Rwanda ku kibuga cyayo ndetse ikambara imyambaro yanditseho Visit Rwanda mu myitozo ibintu byatumye abafana babarirwa muri za miliyoni bamenya ibyiza by’u Rwanda.
βUyu mukino wari utegerejwe na benshi waranzwe n’ishyaka rikomeye ndetse n’ibitego byinshi byatangiye kuboneka hakiri kare. Rutahizamu Harry Kane yafunguye amazamu ku munota wa 16 kuri penaliti nyuma y’ikosa Willian Pacho yari akoreye kuri Luis DΓaz. βIbyishimo by’Ikipe yo mu Budage ntibyamaze kabiri kuko ku munota wa 24 Khvicha Kvaratskhelia yishyuye iki gitego mbere y’uko JoΓ£o Neves atsinda icya kabiri cya Paris Saint Germain n’umutwe ku munota wa 33 ahawe umupira na Ousmane DembΓ©lΓ©.
βMichael Olise yaje gutsindira Bayern Munich igitego cya kabiri cyo kwishyura ariko Ousmane DembΓ©lΓ© atsinda penaliti ku munota wa gatanu w’inyongera y’igice cya mbere nyuma y’uko Alphonso Davies akoreye umupira n’amaboko mu rubuga rw’amahina.
βIgice cya kabiri cyatangiranye imbaraga ku basore b’umutoza Luis Enrique kuko Khvicha Kvaratskhelia yatsinze igitego cya kane ku munota wa 56 ahawe umupira na Achraf Hakimi. Nyuma y’iminota ibiri gusa Ousmane DembΓ©lΓ© yashyizemo igitego cya gatanu cya Paris Saint Germain. βBayern Munich itozwa na Vincent Kompany ntiyacitse intege kuko yakomeje gushaka ibitego binyuze kuri Dayot Upamecano watsinze igitego cya gatatu n’umutwe ku munota wa 63. Luis DΓaz yatsinze igitego cya kane cya Bayern Munich ku munota wa 68 ahawe umupira na Harry Kane ariko ntibyabasha kubarinda gutsindwa uyu mukino.
βParis Saint Germain yageze muri iki cyiciro isezereye Liverpool ku giteranyo cyβibitego 4-0, mu gihe Bayern Munich yasezereye Real Madrid ku giteranyo cya 6-4 mu mikino ya 1/4. Umukino wo kwishyura uzahuza aya makipe yombi uteganyijwe kubera mu Budage kuri Allianz Arena ku wa Gatatu tariki ya 6 Gicurasi 2026.

















