Perezida wa Brésil, Luiz Inácio Lula da Silva, yashyize umukono ku itegeko ribuza ikoreshwa rya telefone zigezweho mu bigo by’amashuri mu rwego rwo kunoza imyigire no kugenzura imikoreshereze y’ikoranabuhanga.
Iri tegeko rikubiyemo amabwiriza agenga ikoreshwa rya telefone zigezweho, rikagena neza igihe, aho, n’icyo zikwiye gukoreshwa mu mashuri. Abazemererwa kuzikoresha ni abafite impamvu zihutirwa cyangwa se abafite ubumuga bukenera ikoranabuhanga mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Minisitiri w’Uburezi, Camilo Santana, yasobanuye ko iri tegeko rigamije guteza imbere imyigire inoze no kugabanya ingaruka mbi zituruka ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga n’abana. Yavuze ko abana bajyaga kuri internet batagenzuwe, bagahura n’ibikorwa bitaboneye byagize ingaruka mbi ku myitwarire yabo.
Yagize ati: “Turifuza ko, nk’uko bigenda mu bihugu byinshi bifite gahunda z’ikoranabuhanga mu burezi, ikoreshwa rya telefone mu mashuri rizashingira ku masomo, rikagenzurwa n’abarimu kugira ngo ryungure abanyeshuri ubumenyi aho kuba urubuga rw’indi myitwarire itajyanye n’indangagaciro twifuza kubatoza.”
Iri tegeko ryatangiye gushyirwa mu bikorwa mu bigo by’amashuri bya Leta n’ibyigenga, hagamijwe kugenzura imikoreshereze y’ikoranabuhanga no guharanira ko ikoranabuhanga rikoreshwa mu buryo buteye imbere imyigire n’uburere bw’abana.