
Wigeze wibaza ikipe y’umupira w’amaguru Perezida wa Uganda, Nyakubahwa Yoweri Kaguta Museveni, ashyigikiye? Nubwo akunda umupira, si umwe mu bakurikirana shampiyona zo ku mugabane w’u Burayi.
Mu kiganiro giherutse kumugaragaraho, amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza “Umusingi w’icyubahiro” atangaza ko atazi byinshi ku mupira wo mu Burayi.
Yavuze ko yifuza umupira gusa iyo ikipe y’igihugu ya Uganda, Uganda Cranes, iri gukina.
Yagize ati:
“Sinkunda ikipe n’imwe,” abivuga anyeganyeza umutwe.
Yakomeje agira ati:
“N’izo kipe muvuga simbaziranye na gato. Sinabizi. Ahari gusa iyo Uganda Cranes iri gukina, ni bwo nshobora kugira inyota nkeya yo kumenya uko byagenze, ariko za kipe z’i Burayi? Sinazizi. Sinkunda n’imwe. Ntanubwo ndeba ayo mikino kuko mba mpugiye ku bintu by’ibanze.”
Perezida Museveni agaragaza ko igihe cye agikoresha cyane cyane mu bibazo by’ingenzi igihugu gihura nabyo, aho kureba shampiyona za ruhago zitamureba byihariye.