Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yagiriye uruzinduko rw’akazi muri Qatar kuri uyu wa Mbere, aho yakiriwe n’Umunyabanga Mukuru muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga wa Qatar, Dr. Ahmad bin Hassen Al-Hammadi, ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Hamad i Doha.
Uru ruzinduko rugamije gushimangira umubano usanzwe hagati y’u Rwanda na Qatar, no kwagura ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo ubukungu, ubucuruzi, ishoramari, ikoranabuhanga n’ubwikorezi.
Mu myaka ishize, umubano hagati y’ibihugu byombi warushijeho gutera imbere, binyuze mu masezerano atandukanye yashyizweho umukono, arimo ay’ubufatanye mu bukungu, ingendo z’indege, n’ishoramari.
Sosiyete y’indege ya Qatar Airways isanzwe ikora ingendo zihuza Kigali na Doha, bikaba byarafashije mu buhahirane hagati y’ibi bihugu byombi.
U Rwanda na Qatar bifitanye umubano ukomeye ushingiye ku bufatanye mu bikorwa binyuranye by’iterambere. Mu 2019, Qatar Airways yaguzwe imigabane ingana na 60% muri kompanyi y’indege ya RwandAir, bikaba byaragize uruhare mu guteza imbere ingendo zo mu kirere n’ishoramari mu by’ubwikorezi.
Biteganyijwe ko Perezida Kagame azagirana ibiganiro n’abayobozi bakuru ba Qatar ku bufatanye bwagutse, ndetse n’uburyo bwateza imbere ishoramari ry’abashoramari b’iki gihugu mu Rwanda.
Ibi biganiro bizibanda cyane cyane ku mishinga y’iterambere n’uburyo bwo kurushaho kongera ubufatanye mu nzego zitandukanye.
