Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yasobanuye mu buryo burambuye uburyo Ingabo z’u Rwanda (RDF) zoherezwa hanze y’igihugu gufasha mu gucunga amahoro n’umutekano, agaragaza ko ibyo bikorwa bidakorwa ku nyungu bwite ahubwo bishingiye ku busabe bw’ibihugu cyangwa imiryango mpuzamahanga.
Yashimangiye ko RDF atari “abacancuro” nk’uko bamwe bashobora kubitekereza, ahubwo ari abasirikare b’igihugu bafite inshingano zo gutanga umusanzu mu guharanira amahoro n’umutekano ku Isi .
Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rufite amateka yihariye yerekana akamaro ko gufashanya hagati y’ibihugu. Yagize ati: “Iyo igihugu kimwe gifite ikibazo cy’umutekano, bishobora kugira ingaruka ku bindi. Ni yo mpamvu dufata nk’inshingano zacu gufasha aho tubisabwe.”
Yongeyeho ko RDF ifite indangagaciro zo kurangwa n’icyizere, ubupfura n’ubwitange, bityo ibikorwa byayo bitagomba kwitiranywa n’inyungu z’abacuruzi b’intambara. Yashimangiye ko igihugu cy’u Rwanda gifite intego yo kubaka isi itekanye, aho abaturage bose bashobora kubaho mu mahoro.
Mu myaka yashize, RDF imaze kugaragara mu bihugu bitandukanye harimo, Santarafurika, Mozambique n’ahandi, aho yagiye ifasha abaturage gusubirana ituze no gukomeza inzira y’amahoro.
Perezida Kagame asoza yibutsa ko amahoro n’umutekano ari umutungo rusange, adashobora kurindwa n’igihugu kimwe gusa. Yagize ati: “Iyo dufashanya, twese turunguka. Iyo dusenyera umugozi umwe, nta gihombo cy’uburyo n’ubundi twari kubona tutabikoze.”
Mu rwego rwo gukomeza uyu murongo, Perezida Kagame yasabye ko ibihugu bikomeza gukorana, bigashimangira ubushake bwo guhashya ibikorwa byose bihungabanya umutekano, kuko nta gihugu na kimwe gishobora gutera imbere kidatekanye.
