• Love Connection
  • About Us
  • Services
  • Privacy Policy
  • Terms and Conditions
  • Team Members
  • TV
  • Advertise With Us
  • Contact Us
Kasuku Media
  • Home
  • Amakuru
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Politike
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • KASUKU MEDIA TV
  • AGASOBANUYE
  • Love Connection
No Result
View All Result
  • Home
  • Amakuru
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Politike
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • KASUKU MEDIA TV
  • AGASOBANUYE
  • Love Connection
No Result
View All Result
Kasuku Media
No Result
View All Result
Home Amakuru

Perezida Paul Kagame yujuje imyaka 68 y’amavuko

Prince Mutabazi by Prince Mutabazi
October 23, 2025
in Amakuru
0
Perezida Paul Kagame yujuje imyaka 68 y’amavuko
0
SHARES
5
VIEWS
WhatsAppShare on FacebookShare on Twitter
ADVERTISEMENT

H.E Perezida Paul Kagame yujuje imyaka 68 y’amavuko isabukuru nziza k’umugabo w’intwari wiyemeje guharanira amahoro, ubumwe n’iterambere ry’u Rwanda, nyuma yo kuyobora urugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 muri Mata.

Mu mwaka wa 1959, umuryango wa Paul Kagame wahunze igihugu ujya kuba mu Majyaruguru y’Uburasirazuba bw’u Rwanda. Nyuma y’imyaka ibiri, bagiye kuba mu gihugu cya Uganda, mu nkambi ya Nshungerezi, ari naho umwana Paul Kagame yakuriye mu buzima bw’ubuhunzi.

Mu 1962, afite imyaka 5 gusa, nibwo yahuriye bwa mbere na Fred Gisa Rwigema, inshuti ye magara, ari nawe waje kuba umwe mu bayobozi b’Inkotanyi mu rugamba rwo kubohora igihugu.

Mu kwezi k’Ukwakira 1990, ingabo zirenga 4000 za RPF-Inkotanyi zari ziyobowe na Fred Gisa Rwigema zinjiye mu gihugu banyuze i Kagitumba, zerekeza mu majyaruguru hafi y’ibirometero 60 uvuye i Gabiro.

Nyamara, ku munsi wa gatatu w’igitero, Fred Rwigema yararashwe yitaba Imana, bituma ingabo zari ziyoboye zicika intege ndetse zitatana. Mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye na Financial Times, yavuze uko mu gihe urugamba rwatangiraga yari mu kigo cya gisirikare i Kansas, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, agafata icyemezo cyo gusubira muri Afurika kugira ngo yifatanye n’abavandimwe mu rugamba rwo kubohora igihugu, nubwo abayobozi b’icyo kigo batabyumvaga neza.

Agarutse mu rugamba, Paul Kagame yarikumwe n’abasirikare bake basigaye batarenze 2000, ariko abahuza, abatoza umwuka wo gutsinda, kandi basaba ubufasha mu mpunzi z’Abanyarwanda bari mu bihugu bitandukanye.

Mu Mutarama 1991, yateguye igitero, ubwo Inkotanyi zasubiranye imbaraga, zongera kwinjira mu Rwanda banyuze mu Majyaruguru, zibikora mu buryo butunguranye kuko zari zarisuganyirije mu Birunga.

Urugamba rwarakomeje, ariko hanatangira imishyikirano y’amahoro i Arusha muri Tanzania. Icyo gihe mu Rwanda ubwicanyi bw’abatutsi bwari butangiye gufata indi ntera.

Byarangiye indege ya Perezida Juvénal Habyarimana ihanuwe mu 1994, amasezerano y’amahoro atarashyirwa mu bikorwa. Ni bwo General Major Paul Kagame n’ingabo ze bafashe icyemezo gikomeye cyo guhagarika Jenoside.

Urwo rugamba rwarangiye mu kwezi kwa Nyakanga 1994, u Rwanda rubohowe burundu, abicanyi batsindwa, maze igihugu gitangira inzira nshya y’amahoro, ubumwe, n’iterambere.

Uyu munsi, imyaka 68 nyuma y’amavuko ye, Perezida Paul Kagame aracyafatwa nk’umuyobozi w’icyerekezo, utarigeze ahungabanya indangagaciro z’igihugu, ahubwo azikomezanyije n’umutima w’ubwitange, ubupfura n’ubumuntu nyabwo.

Perezida Paul Kagame yujuje imyaka 68 y’amavuko

ADVERTISEMENT
Previous Post

Bucyanayandi Emmanuel ntatindikanya kuvuga ko Imana ariyo yabaga yamutumye

Next Post

Ukwezi k’Ukwakira 2025 kwabaye ukwezi kudasanzwe

Prince Mutabazi

Prince Mutabazi

Next Post
Ukwezi k’Ukwakira 2025 kwabaye ukwezi kudasanzwe

Ukwezi k'Ukwakira 2025 kwabaye ukwezi kudasanzwe

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IFOTO Y’UMUNSI

  • Trending
  • Comments
  • Latest
“Uzacyena iteka nuramuka ukomereje aha: Ukuri guteye ubwoba abagabo benshi banga kwumva”

“Uzacyena iteka nuramuka ukomereje aha: Ukuri guteye ubwoba abagabo benshi banga kwumva”

April 17, 2025
Leta Zunze Ubumwe za Amerika Ikuyeho Uburenganzira bw’Agateganyo ku Bimukira barenga 530,000

Leta Zunze Ubumwe za Amerika Ikuyeho Uburenganzira bw’Agateganyo ku Bimukira barenga 530,000

March 22, 2025
Arsenal yatangiye ibiganiro byo gushaka Eberechi Eze

Arsenal yatangiye ibiganiro byo gushaka Eberechi Eze

June 30, 2025
Blandine Uwajeneza: Umukobwa wambara inkweto ndende zo ku rubyiniro agakiza ubuzima bwa bantu mu bitaro

Blandine Uwajeneza: Umukobwa wambara inkweto ndende zo ku rubyiniro agakiza ubuzima bwa bantu mu bitaro

June 10, 2025
Atletico Mineiro na Botafogo,ni nde uhesha ishema Brezil?

Atletico Mineiro na Botafogo,ni nde uhesha ishema Brezil?

9
Urugendo rwa Perezida Joe Biden muri Angola rwibanze ku ngingo eshatu z’ingenzi

Urugendo rwa Perezida Joe Biden muri Angola rwibanze ku ngingo eshatu z’ingenzi

4
Uyu munsi haraca uwambaye hagati y’ikipe ya Arsenal Fc na Manchester United

Uyu munsi haraca uwambaye hagati y’ikipe ya Arsenal Fc na Manchester United

3
Ishyamba si ryeru kwa Kanye West na Bianca Censori

Ishyamba si ryeru kwa Kanye West na Bianca Censori

2
Ukwezi k’Ukwakira 2025 kwabaye ukwezi kudasanzwe

Ukwezi k’Ukwakira 2025 kwabaye ukwezi kudasanzwe

October 23, 2025
Perezida Paul Kagame yujuje imyaka 68 y’amavuko

Perezida Paul Kagame yujuje imyaka 68 y’amavuko

October 23, 2025
Bucyanayandi Emmanuel ntatindikanya kuvuga ko Imana ariyo yabaga yamutumye

Bucyanayandi Emmanuel ntatindikanya kuvuga ko Imana ariyo yabaga yamutumye

October 22, 2025
Micky ati: “Bizamfata igihe kugira mbabarire Regis twahoze dukundana”

Micky ati: “Bizamfata igihe kugira mbabarire Regis twahoze dukundana”

October 22, 2025

Recent News

Tubagezaho amakuru acukumbuye avugwa mu Rwanda, mu karere no mu mahanga mbere y'abandi!

Ibirimo

  • Amakuru
  • Ibindi
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Iyobokamana
  • Karabaye
  • Kasuku Breakfast
  • Politike
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Uncategorized
  • Urukundo
  • World

Amakuru Mashya

Ukwezi k’Ukwakira 2025 kwabaye ukwezi kudasanzwe

Ukwezi k’Ukwakira 2025 kwabaye ukwezi kudasanzwe

October 23, 2025
Perezida Paul Kagame yujuje imyaka 68 y’amavuko

Perezida Paul Kagame yujuje imyaka 68 y’amavuko

October 23, 2025
  • Love Connection
  • About Us
  • Services
  • Privacy Policy
  • Terms and Conditions
  • Team Members
  • TV
  • Advertise With Us
  • Contact Us

© 2024 KasukuMedia.com

No Result
View All Result
  • Home
  • Amakuru
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Politike
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • KASUKU MEDIA TV
  • AGASOBANUYE
  • Love Connection

© 2024 KasukuMedia.com