H.E Perezida Paul Kagame yujuje imyaka 68 y’amavuko isabukuru nziza k’umugabo w’intwari wiyemeje guharanira amahoro, ubumwe n’iterambere ry’u Rwanda, nyuma yo kuyobora urugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 muri Mata.
Mu mwaka wa 1959, umuryango wa Paul Kagame wahunze igihugu ujya kuba mu Majyaruguru y’Uburasirazuba bw’u Rwanda. Nyuma y’imyaka ibiri, bagiye kuba mu gihugu cya Uganda, mu nkambi ya Nshungerezi, ari naho umwana Paul Kagame yakuriye mu buzima bw’ubuhunzi.
Mu 1962, afite imyaka 5 gusa, nibwo yahuriye bwa mbere na Fred Gisa Rwigema, inshuti ye magara, ari nawe waje kuba umwe mu bayobozi b’Inkotanyi mu rugamba rwo kubohora igihugu.
Mu kwezi k’Ukwakira 1990, ingabo zirenga 4000 za RPF-Inkotanyi zari ziyobowe na Fred Gisa Rwigema zinjiye mu gihugu banyuze i Kagitumba, zerekeza mu majyaruguru hafi y’ibirometero 60 uvuye i Gabiro.
Nyamara, ku munsi wa gatatu w’igitero, Fred Rwigema yararashwe yitaba Imana, bituma ingabo zari ziyoboye zicika intege ndetse zitatana. Mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye na Financial Times, yavuze uko mu gihe urugamba rwatangiraga yari mu kigo cya gisirikare i Kansas, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, agafata icyemezo cyo gusubira muri Afurika kugira ngo yifatanye n’abavandimwe mu rugamba rwo kubohora igihugu, nubwo abayobozi b’icyo kigo batabyumvaga neza.
Agarutse mu rugamba, Paul Kagame yarikumwe n’abasirikare bake basigaye batarenze 2000, ariko abahuza, abatoza umwuka wo gutsinda, kandi basaba ubufasha mu mpunzi z’Abanyarwanda bari mu bihugu bitandukanye.
Mu Mutarama 1991, yateguye igitero, ubwo Inkotanyi zasubiranye imbaraga, zongera kwinjira mu Rwanda banyuze mu Majyaruguru, zibikora mu buryo butunguranye kuko zari zarisuganyirije mu Birunga.
Urugamba rwarakomeje, ariko hanatangira imishyikirano y’amahoro i Arusha muri Tanzania. Icyo gihe mu Rwanda ubwicanyi bw’abatutsi bwari butangiye gufata indi ntera.
Byarangiye indege ya Perezida Juvénal Habyarimana ihanuwe mu 1994, amasezerano y’amahoro atarashyirwa mu bikorwa. Ni bwo General Major Paul Kagame n’ingabo ze bafashe icyemezo gikomeye cyo guhagarika Jenoside.
Urwo rugamba rwarangiye mu kwezi kwa Nyakanga 1994, u Rwanda rubohowe burundu, abicanyi batsindwa, maze igihugu gitangira inzira nshya y’amahoro, ubumwe, n’iterambere.
Uyu munsi, imyaka 68 nyuma y’amavuko ye, Perezida Paul Kagame aracyafatwa nk’umuyobozi w’icyerekezo, utarigeze ahungabanya indangagaciro z’igihugu, ahubwo azikomezanyije n’umutima w’ubwitange, ubupfura n’ubumuntu nyabwo.
