Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, yemeje ko icyorezo cya Marburg cyagaragaye ku murwayi umwe muri Tanzania. Ni nyuma y’uko ku wa 10 Mutarama 2025, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryatangaje ko hari abantu icyenda bikekwa ko banduye Marburg, aho umunani muri bo bahise bapfa.
Nubwo icyo gihe Tanzania yari yateye utwatsi ibyo birego, ku wa 20 Mutarama Perezida Suluhu yashimangiye ko hari umurwayi umwe wa Marburg wagaragaye mu gihugu.
Mu kiganiro n’abanyamakuru, Perezida Suluhu yavuze ko ibizamini byakorewe muri laboratwari yimukanwa ya Kabaile mu Ntara ya Kagera, byashimangiriwe kandi byemezwa mu Mujyi wa Dar es Salaam.
Yagize ati: “Ibipimo byasuzumwe byagaragaje ko hari umurwayi umwe wanduye virusi ya Marburg. Nta gushidikanya, ariko twiteguye guhangana n’iki cyorezo, nk’uko twabigenje ku bindi byorezo.”
Perezida Suluhu yanatangaje ko inzego z’ubuzima zongerewe ubushobozi bwo gukurikirana ubwandu no gukumira ikwirakwizwa ryacyo.
Yakomeje avuga ko Igihugu cyashyizeho uburyo bwihariye bwo kwita ku barwayi bashobora kugaragaraho ibimenyetso bya Marburg no gushyira mu kato abakekwaho kugira ubwandu.
Virusi ya Marburg ni imwe mu ziteye ubwoba, kuko ifite ubushobozi bwo kwanduza umuntu umwe kugera ku bandi benshi vuba nina ko kandi ifitanye isano ya hafi na virusi itera Ebola, ikaba iterwa n’inyamaswa z’inyamabere nka za sikoke z’ishyamba.
Abantu bayanduye bashobora kugaragaza ibimenyetso birimo umuriro mwinshi, isesemi, kuribwa mu nda, no kuva amaraso bikabije.
Kugeza ubu, abantu 25 baketsweho ubwandu bwa Marburg muri Tanzania bapimwe, ariko ibizamini byabo byagaragaje ko batanduye.
Perezida Suluhu yahumurije abaturage, avuga ko bafite icyizere cyo kugenzura no kurwanya icyorezo. Yagize ati: “Turabizeza ko ubuzima bw’abaturage bacu buzakomeza kuba ikintu cya mbere tubanziriza. Iki cyorezo turagihashya dufatanyije.”
Perezida Suluhu yashishikarije abaturage gukomeza gukurikiza amabwiriza y’ubuzima bwiza no kugirira amakenga abagaragaza ibimenyetso bishobora guhuzwa na Marburg.
Yakomeje asaba abayobozi b’inzego z’ibanze gufatanya n’inzego z’ubuzima mu gukumira ikwirakwira ry’iyi virusi, kugira ngo hirindwe impanuka yakwangiza byinshi mu gihugu.
Iyo virusi yakunze kwibasira cyane Ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Afurika, ariko guhagarika ikwirakwizwa ryayo bisaba ubufatanye bukomeye hagati y’abaturage n’inzego zishinzwe ubuzima. Perezida Suluhu yasoje ashimira OMS ku nkunga ikomeje gutanga mu gufasha Ibihugu mu rugamba rwo kurwanya ibyorezo.