
Perezida wa Repubulika yunze Ubumwe ya Tanzaniya, Nyakubahwa Dr. Samia Suluhu Hassan, yongeye gushimangira akamaro k’inkiko cyane cyane iz’ibanze, asaba ko zidakwiye kuzitirwa n’amategeko y’amasigarakicaro mu gutanga ubutabera, kugira ngo bigabanye inzitizi mu kubona ubutabera no gukomeza kubaka icyizere cy’abaturage ko inkiko ari zo ntwaro nyamukuru zo kubarengera.

Ibi Perezida Dr. Samia yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 6 Mata 2025, ubwo yatangizaga ku mugaragaro inyubako nshya y’Ibiro Bikuru by’Inkiko za Tanzaniya, biherereye mu gace ka Tambukareli mu murwa mukuru wa Dodoma.
Iyo nyubako yatwaye miliyari 129.7 z’amashilingi ya Tanzaniya, Perezida Dr. Samia yasabye ko yajya yitabwaho, igakoreshwa neza, kandi serivisi zitangirwamo zikaba nziza ku rwego rwo guhuza n’ishoramari rikomeye ryashyizwemo.
Uretse iyo nyubako y’Inkiko, Perezida Dr. Samia yanatangije ku mugaragaro indi mishinga ibiri ikomeye irimo inyubako ya etaje esheshatu ya Komisiyo y’Abakozi b’Inkiko, ndetse n’inzu zigezweho 48 zo guturamo zatanzwe ku bacamanza bo mu murwa wa Dodoma.
Mu rwego rwo gukomeza guharanira ko ubutabera bugera kuri bose kandi ku gihe, Perezida Dr. Samia yagaragaje ko ari ngombwa ko Urukiko Rukuru rwa Tanzaniya rukomeza gushora imari mu ikoranabuhanga (ICT/TEHAMA), kugira ngo serivisi z’inkiko zijyanye n’igihe, zitangwe mu buryo bwihuse kandi bunogeye abaturage.
Yavuze ko ikoranabuhanga rizafasha cyane mu kwihutisha iburanisha, kurushaho gutanga ubutabera kuri bose, no guhuza ibikorwa by’inkiko n’iterambere ry’isi.
Perezida Dr. Samia kandi yagaragaje ko inkiko zihariye zifite inshingano mu bibazo by’imitungo, imiryango, n’ubucuruzi zigomba gutezwa imbere ku buryo zitanga serivisi zinoze, zifasha mu iterambere ry’amategeko ajyanye n’ibyo byiciro.
Mu gusoza ijambo rye, Perezida Dr. Samia yashimiye Perezida w’Urukiko Rukuru rwa Tanzaniya, Prof. Ibrahim Juma, kubera umurava, ubunyamwuga n’ubwitange agaragaza mu kuyobora inkiko no guteza imbere impinduka nziza zagiye zigaragara mu mikorere yazo.
Ku nshuro ya mbere mu mateka y’imyaka 104 y’inkiko muri Tanzaniya, izo nkiko zibonye ibiro bikuru bifite agaciro n’icyubahiro bikwiye. Ibi kandi bikaba bifasha ko inzego zose eshatu z’ubutegetsi bw’igihugu – ubutegetsi bukuru, inteko ishinga amategeko n’ubucamanza – ziba zikorera hamwe mu murwa mukuru, Dodoma, bityo bigafasha imiyoborere myiza ishingiye ku bufatanye bw’inzego.