Perezida wa Brazil, Luiz Inácio Lula da Silva, aherutse kubagwa mu mutwe nyuma yo kugira ibibazo by’amaraso yaviriraga hagati y’ubwonko n’agahanga.
Iyi ngaruka yaturutse ku kugwa yakoze mu kwezi kwa Ukwakira, aho yakomeretse ku mutwe.
Nyuma y’ibyo, yagize uburibwe bukomeye, bituma ajyanwa mu bitaro byo muri São Paulo.
Amakuru ava ku baganga avuga ko ubu Perezida Lula ameze neza, ararya kandi aganira bisanzwe.
Azakomeza kwitabwaho mu gashami kabugenewe mu minsi micye iri imbere kandi biteganyijwe ko azasubira mu mirimo vuba.