Perezida William Ruto yabwiye Abanya-Kenya ko azemera gutsindwa naramuka atsinzwe mu matora rusange ateganyijwe kuba muri Kanama 2027.
Avuga i Othaya, mu Ntara ya Nyeri, ku wa Gatandatu, tariki 5 Mata, Umukuru w’Igihugu yabwiye abaturage ko yiteguye gusubira iwabo agakomeza guhinga naramuka atabashije kuzuza ibyo bari bamwitezeho.
Ruto, wavugaga ubwo yasuraga ibikorwa bitandukanye bya leta mu karere ka Mt Kenya, birimo n’imishinga yo gutuza abantu mu nzu ziciriritse, yagaragaje icyizere cyo gutsinda ayo matora, avuga ko yiteguye guhangana n’abandi baziyamamaza.
Ariko kandi, yasabye abatavuga rumwe n’ubutegetsi kumuha umwanya akabanza kurangiza ibyo yasezeranyije Abanya-Kenya, avuga ko igihe cy’amatora yo mu 2027 kitaragera.
“Buri wese akore inshingano ze, maze muri 2027 abaturage bazahitamo. Uwatsinze azakomeza, uwatsinzwe asubire iwabo. Nta mpamvu yo gukomeza kwiyamamaza ubu. Ibikorwa byose nasabwe narabikoze,” Ruto yavuze.
“Nzi neza ko igihe nikigera muzampa ikizamini, mukagisuzuma. Nintsinda, nzakomeza akazi. Nintsindwa, nzasubira iwacu mpinge,” yongeyeho.
Ruto, mu kunenga abatavuga rumwe n’ubutegetsi, yavuze ko Abanya-Kenya bazamutora bishingiye ku byo amaze kugeraho mu bikorwa by’iterambere hamwe n’abandi bayobozi bo mu butegetsi.
Perezida yari kumwe n’abandi bayobozi bakuru, barimo n’abagize Guverinoma, aho yatangarije abaturage ba Nyeri inyungu zitandukanye bazagenerwa, zirimo kububakira amasoko, kubaha amashanyarazi no kubaka imihanda.
Iri tangazo rye rikomeye rije nyuma y’uko bamwe mu bayobozi bo mu batavuga rumwe na Leta, bayobowe na Visi Perezida wa mbere wacyuye igihe, Rigathi Gachagua, bamunenze ko ahora abeshya abaturage.

Mu kiganiro yahaye abaturage ba Kiserian, mu Ntara ya Kajiado, ku wa Kane tariki 27 Werurwe, Gachagua yashinje Perezida kuba umuntu uhora abeshya no guha abaturage ibyiringiro bidafite ishingiro, anavuga ko yamushutse ngo amushyigikire ndetse anamutorere.
Gachagua, umaze igihe ari mu batavuga rumwe n’ubutegetsi kuva yahirikwa ku mirimo na Sena muri Ukwakira umwaka ushize, yavuze ko azakorana n’Abanya-Kenya bose kugira ngo batere utwatsi Ruto.
“Ndabasaba imbabazi. Uwo mugabo yaradushutse, aza yitwaje Bibiliya, asa n’uwiyita umukristo, nyamara nyuma nsanga ari intare yambaye uruhu rw’intama. Yaratubeshye, ubu igihugu cyuzuye ibinyoma. Yatubwiye ko azaduha amafaranga, ariko yahinduye umugambi adusubiza n’utwo twari dufite,” Gachagua yavuze.