Perezida wa Turikiya, Recep Tayyip Erdoğan, yashimangiye ko u Rwanda ari icyitegererezo ku mugabane wa Afurika kubera politiki ihamye n’iterambere ry’ubukungu rwagezeho. Ibi yabitangaje tariki 23 Mutarama 2025 mu kiganiro n’abanyamakuru yahuriyemo na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, wari wagiriye uruzinduko rw’akazi muri Turikiya.
Muri uru ruzinduko, hasinywe amasezerano akomeye y’ubufatanye hagati y’ibi bihugu mu nzego zirimo itangazamakuru n’itumanaho, iperereza ku mpanuka n’ibibazo by’indege za gisivili, radiyo na televiziyo, ndetse n’ikoranabuhanga rikoreshwa mu gisirikare.
Aya masezerano mashya yiyongereye ku yandi arenga 10 asanzwe ari hagati y’ibi bihugu, harimo ajyanye no guteza imbere ubucuruzi, uburezi, umuco, korohereza abinjira n’abasohoka, ikoranabuhanga, ndetse no guhanga udushya.
Perezida Erdoğan yasobanuye ko kuva u Rwanda rwafungura Ambasade i Ankara mu 2013, na Turikiya igafungura Ambasade yayo i Kigali mu 2014, umubano w’ibi bihugu wagiye urushaho gukomera. Yashimye cyane uruhare rwa Perezida Kagame mu guteza imbere iyi myanya y’ubufatanye.
Yagize ati: “Ibigo byacu byashoye imari hafi miliyoni 500 z’amadolari mu Rwanda, mu gihe ubucuruzi bwacu bwavuye kuri miliyoni imwe gusa y’amadolari mu ntangiriro z’imyaka ya 2000 bukagera ku rwego rushimishije.”
Yongeyeho ko uru ruzinduko rwagaragaje ko intambwe nshya yo kwagura umubano w’ibi bihugu izatanga umusaruro ushimishije ku mpande zombi. “Dufata uruzinduko rw’uyu munsi nk’intambwe nshya yo kongerera imbaraga ubufatanye bwacu. U Rwanda ni igihugu cya Afurika cy’icyitegererezo kubera politiki yarwo ihamye, amahoro rufite n’iterambere ry’ubukungu ry’intangarugero. Birumvikana, ubuyobozi bufite icyerekezo bw’inshuti yanjye Kagame bwagize uruhare rukomeye muri iri terambere,” yavuze Perezida Erdoğan.
Perezida Kagame na we yashimangiye ko Turikiya ari umufatanyabikorwa ukomeye ku Rwanda, ashimira uburyo ibihugu byombi byubatse umubano ushingiye ku buhahirane n’inyungu rusange. Yanagaragaje ko amasezerano yashyizweho umukono azafasha mu guteza imbere ubuhahirane bw’ibihugu byombi no kuzamura imibereho y’abaturage babyo.
Yagize ati: “Turikiya yahaye agaciro gakomeye umubano ifitanye n’u Rwanda, ikawufata nk’umusingi w’ubuhahirane n’ubwumvikane hagati y’ibihugu byacu. Aya masezerano dushyizeho umukono uyu munsi azatuma dutera intambwe nshya mu rugendo rwo kwiyubaka no guteza imbere abaturage bacu.”
U Rwanda na Turikiya bifitanye amateka y’ubufatanye bwagaragaje inyungu mu nzego zitandukanye, harimo n’uburezi, aho abanyeshuri b’Abanyarwanda benshi bamaze kurangiza amasomo muri za kaminuza zo muri Turikiya, kimwe no mu bikorwa remezo aho ibigo byo muri Turikiya bikomeje gushora imari mu gihugu.
Perezida Erdoğan yasoje ashimangira icyerekezo cy’igihugu cye cyo kwagura umubano n’ibihugu bya Afurika binyuze mu bufatanye bwubaka, yongeraho ko Turikiya izakomeza gushyigikira iterambere ry’u Rwanda nk’igihugu cy’inshuti.