Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, yashimiye abasirikare b’igihugu cye boherejwe mu ntambara muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ku bw’ubwitange bwo gufasha ingabo za FARDC kurwanya umutwe wa M23 n’uwa Twirwaneho.
Yabivugiye ku Ishuri Rikuru ry’Igisirikare rya ISCAM, i Bujumbura, ku wa Gatatu tariki ya 6 Kanama 2025, aho yashimangiye ko aho abasirikare b’u Burundi bigeze batanga amahoro, kandi ibibazo bihasanzwe bikarangira vuba.
Ati: “Dufite amakuru tubwirwa n’abantu, aho bavuga ko aho abasirikare b’u Burundi batari nta wundi wahasimbura.
Perezida Ndayishimiye yasabye abasirikare kudatinya, asubiriramo imvugo yamamaye ku rugamba igira iti: “Intambara ni moteri y’urupfu, aho upfa mbere ari uwafashwe n’isasu ryica; utabyemera ushaka aragenda.”
Ingabo z’u Burundi ziri mu Burasirazuba bwa RDC kuva mu 2022, nyuma y’amasezerano y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi. Mu 2023, ayo masezerano yavuguruwe, buri musirikare yemererwa umushahara wa $5,000 ku kwezi, naho igihugu cya RDC kigaha u Burundi miliyoni $5 z’amadolari y’Amerika.
Izi ngabo ziri mu mirwano yo kurwanya umutwe wa M23 na Twirwaneho muri Kivu y’Amajyepfo, ndetse zigeze no kurwana muri Kivu y’Amajyaruguru mbere yo kuhatsindwa zikajya muri Kivu y’Amajyepfo.
Raporo y’Umuryango w’Abibumbye yo muri uyu mwaka igaragaza ko abasirikare b’u Burundi bari muri Kivu y’Amajyepfo bagera hagati y’ibihumbi 7,000-9,000.
