Umukinnyi wo hagati w’Umunya-Croatia, Petar Sučić, yasoje urugendo rwo kwerekeza muri Inter Milan nyuma yo kumvikana na Dinamo Zagreb ku masezerano yo kumugurisha. Uyu musore w’imyaka 21 yaguzwe ku kayabo ka €14m, hakiyongeraho €2.5m ndetse n’ingingo yo kugurishwa mu gihe yaba ahinduriwe ikipe mu bihe biri imbere.
Uyu mukinnyi wanyuze mu makipe y’abakiri bato ya Dinamo Zagreb yagize umwaka mwiza muri shampiyona ya Croatia, ibintu byatumye akurura amaso y’amakipe akomeye ku mugabane w’u Burayi.
Inter Milan yamubonye nk’umukinnyi ushobora gukomeza kuzamura urwego mu kibuga cyayo hagati, ahazaba hakenewe imbaraga n’ubuhanga mu gihe kizaza.
Nk’uko byari biteganyijwe, Sučić yageze i Milan kuri uyu wa Mbere kugira ngo akorerwe isuzuma ry’ubuzima, mbere yo gushyira umukono ku masezerano ye mashya.
Ikipe y’umutoza Simone Inzaghi yamubonye nk’inyongera ikomeye izafasha hagati mu kibuga, cyane ko afite ubushobozi bwo gukina nk’umukinnyi uremya imikinire ndetse no gusatira izamu.
Uyu musore azaba umwe mu bakinnyi bashya baziyongera ku ikipe ya Nerazzurri, aho azagira amahirwe yo kwigaragaza cyane cyane mu gikombe cy’Isi cy’amakipe (FIFA Club World Cup), aho Inter Milan izaba ihagarariye Serie A.

Ubushobozi bwa Petar Sučić
Sučić ni umukinnyi uzwiho ubuhanga mu mipira atanga ibyitwa assist, ubuhanga mu gutanga imipira ifungura uburyo bw’ibitego, ndetse no kugira ibitekerezo byihuse mu kibuga. Mu mwaka ushize, yakiniye Dinamo Zagreb imikino myinshi mu marushanwa atandukanye, agaragaza imikinire ihamye kandi iteye amatsiko ku makipe akomeye.
Ku bijyanye n’imikoranire ya Inter Milan na Dinamo Zagreb, uyu mukinnyi azahita asinya amasezerano y’imyaka ine, bivuze ko azaba umukinnyi wa Inter kugeza mu 2029, mu gihe nta bundi buhinduzi bw’amasezerano buba.
