Umuraperi w’Umunyamerika Playboi Carti yahishuye ko Barack Obama wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yamwandikiye ubutumwa amushimira ku bw’album ye nshya yise I Am Music, avuga ko ikomeje kumushimisha.
Mu butumwa bwe, Barack Obama yabwiye Carti ko iyi album ari imwe mu zikunzwe muri iyi minsi ndetse ko n’umugore we, Michelle Obama, yayikunze cyane.
Yagize ati: “Michelle yamfashije gutahura ko ‘I Am Music’ ari album idasanzwe. Indirimbo ‘TRIM’ ni yo dukunda cyane ndetse buri gitondo ndabyuka ngasanga ari yo iri gucurangwa.”
Si Obama wenyine wagaragaje ko iyi album ari nziza, kuko na Kanye West aherutse gutangaza ko ari imwe mu zifite umwimerere n’ubuhanga buhanitse.
Nubwo yayishimiye, Kanye yavuze ko atumva impamvu umuraperi Kendrick Lamar yayigaragayemo, kuko yumva bitari ngombwa.
Barack Obama akunda umuziki cyane, ndetse akunze kugaragaza urutonde rw’indirimbo zamushimishije mu mwaka runaka.
Buri mpera z’umwaka, ashyira hanze urutonde rw’indirimbo zamunyuze, akagaragaza abahanzi bakomeje gutuma akunda injyana zitandukanye.
Playboi Carti, umaze imyaka igera kuri icumi mu muziki, ni umwe mu baraperi bafite umwihariko w’injyana n’imiririmbire ye, bikamufasha kugira igikundiro gikomeye ku isi. Album ye I Am Music ikomeje kwigarurira imitima ya benshi, bikaba bishimangirwa n’ukuntu abantu bakomeye nka Barack Obama bayikunze.
