Tadej Pogacar wari utegerejwe cyane n’abakunzi b’umukino w’amagare, by’umwihariko i Kigali aho iri siganwa ryabereye, ntiyabashije kugera ku ntsinzi yari yitezweho mu isiganwa ryo kugerageza umuvuduko (Individual Time Trial – ITT). Uyu Munya-Slovenia, ufatwa nk’umwe mu bakinnyi bakomeye cyane ku Isi muri iki gihe, yakoresheje iminota 52 n’amasegonda 23 ku ntera y’ibilometero 40,6, maze asoza ari ku mwanya wa kane.
Yatsinzwe n’iminota ibiri n’amasegonda 37 na Remco Evenepoel w’Umunya-Belgique, ari nawe waje kwisonga.
Ibi bisobanuye ko Remco akomeje kwandika amateka mashya, kuko ari inshuro ya gatatu yikurikiranya atsindiye ITT muri Shampiyona y’Isi, nyuma ya Glasgow mu 2023, i Zurich mu 2024, noneho n’i Kigali muri 2025. Byatumye benshi bamufata nk’umwami mushya wa ITT ku rwego rw’Isi.
Ku mwanya wa kabiri haje Umunya-Australia Jay Vine wakoresheje iminota 51, naho ku mwanya wa gatatu haza Umubiligi Ilan Van Wilder wakoresheje iminota 52 n’amasegonda 22, abasha gusiga Pogacar ho isegonda rimwe gusa.
Abakunzi b’umukino w’amagare b’i Kigali n’abandi baturutse hirya no hino ku Isi bari buzuye imihanda, bashimishwa no kubona abakinnyi b’ibihangange bakina imbere yabo.
Iri siganwa ryerekanye uko u Rwanda rukomeje kuba igicumbi cy’imikino ikomeye, bikaba byitezwe ko bizongera gusigasira isura nziza igihugu kimaze kubaka mu kwakira amarushanwa mpuzamahanga.
Pogacar, nubwo atabashije gutsinda, ntarasohoka mu irushanwa, kuko azongera kwigaragaza ku Cyumweru, tariki ya 28 Nzeri 2025, mu isiganwa ryo mu muhanda rifite intera y’ibilometero 267,5. Abakunzi be baracyizera ko ashobora kugaruka afite imbaraga nshya, akerekana impano n’ubushobozi byamuhesheje kuba nimero ya mbere ku Isi.

