
Polisi y’u Bwongereza ku wa Gatanu yareze Russell Brand, umukinnyi w’urwenya w’imyaka 50, ibyaha byo gufata ku ngufu no guhohotera abagore, nyuma y’iperereza rimaze amezi 18 ryatangiye nyuma y’uko abagore bane bamushinje ko yabakoreye ihohotera rishingiye ku gitsina.
Urwego rwa Polisi ya Metropolitan i Londres rwatangaje ko Brand aregwa icyaha kimwe cyo gufata ku ngufu, icyaha kimwe cyo gusambanya umuntu ku ngufu hakoreshejwe umunwa (oral rape), icyaha kimwe cy’ihohotera rishingiye ku gitsina (indecent assault), ndetse n’ibindi byaha bibiri byo guhohotera abantu mu buryo bw’igitsina (sexual assault).
Brand yahakanye ibyo aregwa, avuga ko atigeze ajya mu mibonano mpuzabitsina n’umuntu utabimuhereye uburenganzira (non-consensual activity).
Ibyaha akurikiranyweho bivugwa ko byakorewe ku bagore bane, hagati y’umwaka wa 1999 na 2005 — kimwe muri byo cyabereye mu mujyi wa Bournemouth uherereye ku nkombe z’u Bwongereza, andi atatu akabera mu gace ka Westminster mu mujyi wa Londres rwagati.
Polisi yatangaje ko iperereza rigikomeje, isaba umuntu wese ufite amakuru arebana n’ibi byaha kuyitanga.
Mu kwezi kwa Nzeri 2023, ibitangazamakuru byo mu Bwongereza birimo Channel 4 na Sunday Times byasohoye inkuru zigaragaza ibirego by’abagore bane bavuga ko bafashwe ku ngufu cyangwa bagahohoterwa na Brand. Abatanze ibi birego ntabwo bigeze batangazwa amazina yabo.
Brand, uzwi cyane nk’umukinnyi wa filime “Get Him To The Greek”, kandi akaba n’umwanditsi w’ibitabo n’umushyushyarugamba w’amashusho n’amajwi, yavuze ko yagiranye ibiganiro na polisi kuri ibi birego ariko ko abyamaganira kure.
Mu mashusho yashyize kuri X (Twitter) ku wa Gatanu, Brand yagize ati: “Sinigeze na rimwe njya mu bikorwa by’imibonano mpuzabitsina umuntu atabinyemereye. Ndasenga musabe murebe mu maso yanjye mubibone.”
Yakomeje agira ati: “Ubu ngiye kubona amahirwe yo kwiregura imbere y’urukiko, kandi ndabishimira cyane.”
Brand uzwiho imivugo y’urwenya isatira imipaka y’imyitwarire (risqué comedy), yigeze kuyobora ibiganiro kuri radiyo na televiziyo, yandika ibitabo bigaragaza urugamba rwe n’ibiyobyabwenge n’inzoga, agaragara muri za filime za Hollywood ndetse aba umugabo wa Katy Perry hagati ya 2010 na 2012.
Mu myaka ya vuba, Brand yavuye cyane mu itangazamakuru risanzwe ariko yubaka izina rikomeye ku mbuga nkoranyambaga abinyujije mu mashusho akubiyemo inama z’ubuzima hamwe n’imyizerere ishingiye ku mpuha (conspiracy theories). Aherutse gutangaza ko yimukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Brand ateganyijwe kwitaba urukiko i Londres ku wa 2 Gicurasi.
Jaswant Narwal, uhagarariye Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Bwongereza (Crown Prosecution Service), yavuze ko “abashinjacyaha basuzumye neza ibimenyetso nyuma y’iperereza rya polisi ryakurikiye filime mbarankuru ya Channel 4 yasohotse muri Nzeri 2023.”
Yakomeje agira ati: “Twanzuye ko Russell Brand akwiye kuregwa ibyaha birimo gufata ku ngufu, guhohotera no gusambanya umuntu ku ngufu.”
Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Bwongereza bwibukije ko “uru rubanza rukiri mu nzira z’amategeko, kandi ko ukekwaho icyaha afite uburenganzira ku rubanza ruboneye kandi rutabera.”
Mu kwezi kwa Mutarama, BBC yasabye imbabazi abakozi bayo batigeze babasha kugaragaza ikibazo ku myitwarire ya Brand kubera izina rikomeye yari afite. Brand yari afite ibiganiro bibiri bya buri cyumweru kuri BBC hagati ya 2006 na 2008, akanakora kuri za porogaramu zitandukanye z’igihe gito.
BBC yemeye ko “bigaragara ko bamwe mu bayobora ibiganiro bashoboye gukoresha nabi imyanya yabo mu gihe cyashize.”