Polisi y’u Rwanda yagaragarije abaturage bagenza n’amaguru inzira bazakoresha igihe bazaba bifuza kwambukira mu mihanda itandukanye, mu gihe cy’isiganwa ry’amagare ku rwego rw’isi (2025 UCI Road World Championships), riteganyijwe kubera mu Rwanda kuva ku wa 21 kugeza ku wa 28 Nzeri 2025.
Iyi gahunda yateguwe hagamijwe kwirinda umuvundo no gutuma iri siganwa rikomeye rikorwa mu mutekano usesuye, haba ku bakinnyi bazaryitabira, ku bafana ndetse no ku baturage bazaba bakora ingendo za buri munsi.
Polisi yashimangiye ko hateganyijwe ahantu hihariye abagenzi bagenza n’amaguru bazajya banyuramo mu gihe imihanda imwe n’imwe izaba ifunze cyangwa ifungurwa mu byiciro, bitewe n’uko amasiganwa azagenda aba.
Abaturarwanda basabwe gukurikiza amabwiriza y’abashinzwe umutekano, cyane cyane igihe bifuza kwambuka imihanda izaba icunzwe. Polisi ivuga ko ibi bizatuma nta mpanuka ziba ndetse bikarinda ko hari umuntu wese wagira ikibazo cyo kutabona aho anyura.
By’umwihariko, abatuye hafi y’inzira zizanyurwamo n’abasiganwa babwiwe ko bazajya bakoresha inzira zateganyijwe kandi bagategereza igihe cyagenwe kugira ngo bongere bakore ingendo zabo nkuko bisanzwe.
Polisi y’u Rwanda kandi yibukije ko iri siganwa ari amahirwe akomeye ku gihugu, kuko rizakurura ba mukerarugendo n’abashyitsi baturutse hirya no hino ku isi, bigafasha mu kumenyekanisha u Rwanda. Yashimangiye ko ubufatanye bw’abaturage ari ingenzi mu gutuma iri siganwa rirangwa n’umutekano, urwego rwo hejuru rw’imiyoborere myiza ndetse no kwakira neza abashyitsi bazaba baje gusura u Rwanda.
Mu gusoza, Polisi yasabye buri wese kuzirikana ko isiganwa ry’amagare atari iry’abakinnyi gusa, ahubwo ari n’ishema ry’igihugu, bityo buri muturarwanda akagira uruhare mu kurishimisha, mu kubahiriza amategeko no mu gushyira imbere ubufatanye.