Porogaramu nshya yitwa ‘Death Clock’ ikomeje kuvugisha benshi kubera uburyo ikoresha ubwenge bukorano (AI) mu gusuzuma igihe umuntu azapfira.
Iyi porogaramu ifata amakuru atandukanye ku buzima bw’umuntu, arimo imyaka, ibiro, igitsina, uko anywa itabi n’inzoga, imirire, uko umubiri umeze n’ibipimo bya BMI (Body Mass Index), hamwe n’imyitozo ngororamubiri akora. Ku bindi, porogaramu inareba igihugu umuntu atuyemo kuko nacyo kigira ingaruka ku buzima bwe.
Ibyo bintu byose bibyazwa umwanzuro n’ubwenge bukorano bw’iyi porogaramu, bityo igafasha kumenya igihe umuntu ashobora gupfira, ndetse igatanga n’impamvu zishobora kubitera.
Nubwo iyi porogaramu itaramenyekana cyane ku Isi yose, abantu batangiye kugaragaza ibitekerezo bitandukanye ku mikoreshereze yayo, aho bamwe babyitabira mu rwego rwo kumenya byinshi ku buzima bwabo, mu gihe abandi bakomeza gukeka ko ari uburyo bwo kubangamira umutima n’umutuzo w’abayikoresha.
Iyi porogaramu itanga icyizere ko izafasha abahanga mu by’ubuzima gukora ubushakashatsi butandukanye, ariko kandi ikaba itera impaka ku ngaruka zayo ku mico n’imyizerere ya muntu.
Gusa, impaka nyinshi zigaruka ku gukoresha ikoranabuhanga mu buzima bwa muntu, bityo abantu bakaba basabwa kuba maso ku buryo bagiye kuyikoresha.
