
Mbere y’uko aba Pretty Banks tumenya kandi dukunda kumva uyu munsi, uyu muhanzikazi yanyuze mu mirimo itandukanye y’ubuzima bwo guhangana n’ibihe bikomeye, harimo no gukorera mu iduka ry’amata.
Mu kiganiro yagiranye na Galaxy TV, umuhanzi w’indirimbo Insido yagaragaje uko akazi ke ka mbere katari koroshye:
“Nakoreraga mu iduka ry’amata, ngacuruza amata. Nakozemo ukwezi kumwe mpembwa amafaranga 60,000 y’amashilingi y’u Bugande ku kwezi. Ariko nagaragaraga nk’uwigira cyane, sinubahiriza amabwiriza ya shebuja, biza kurangira ankuye ku kazi.”
Nyuma y’aho, Pretty Banks yabonye indi mirimo mu iduka ry’amata aho yishyurwaga amafaranga 90,000 y’amashilingi, mbere yo kwerekeza i Elegu, hafi y’umupaka wa Sudani y’Epfo n’u Bugande, aho yakoreye mu bijyanye no gucuruza amafaranga.
“Nagiye gukorera Elegu, ku mupaka wa Uganda na South Sudan, aho nakoraga mu bijyanye no kuvunjisha amafaranga.”
Uyu muririmbyikazi asaba abandi bahanzi bakiri bato kutihutira kuba ibyamamare ahubwo bagafata urugendo rwabo buhoro buhoro:
“Mwihangane kandi mwizere inzira murimo. Nta nzira ngufi ijya igera ku ntsinzi. Ugomba kwemera byose no kunyura muri buri cyiciro.”