
Uyu munsi, Prince Harry yakuwe mu rukiko rw’i Londres arinzwe bikomeye n’abasirikare bamurinda nyuma y’uko umugore usa n’uwarakaye avugiye hejuru amagambo amushyigikira, bikarangira asohowe n’abashinzwe umutekano.
Uyu mugore ugaragara nk’uw’imyaka iri mu 50, afite uruhu rwirabura, atogosheje umutwe, yambaye amadarubindi kandi ari muto mu gihagararo yinjiye atinze mu cyumba cy’urukiko, aho yakomeje kwikanga, guhinduranya imyanya, no gukina na telefoni ebyiri ndetse n’agakarita k’inyandiko.
Abarinzi ba Prince Harry, barimo umukuru w’umutekano we witwa David Langdown, w’imyaka 57, babaye maso cyane ku bijyanye n’uwo mugore, bibaza niba ashobora gutera ikibazo ku mutekano w’igikomangoma.
Igihe cyageze cyo gusohora abanyamakuru n’abaturage kugira ngo urubanza rukomeze mu buryo bw’ibanga, aba barinzi babanje gushyira igikomangoma hagati yabo n’uriya mugore.

Mu gihe Prince Harry yamucagaho hafi cyane, uwo mugore yahise avuga amagambo yumvikanye nabi ariko bisa nk’aho yavugaga ati: “Ndagushyigikiye Prince Harry!”
Uko yavanwaga aho byihuse, uwo mugore yahindukiye areba abanyamakuru aravuga ati: “Niba muri abanyamakuru, ni mwe mpamvu atakiri mu Bwongereza.”
Uwo mugore yahise afatwa n’umurinzi w’urukiko ajyanwa hanze, kure y’ahari abaturage. Abanyamakuru bagerageje kumubaza icyo yashakaga kuvuga, ariko yanga kugira icyo asubiza.
Nyuma y’uko bamukuyeho, Prince Harry yasubiye mu rukiko, acungiwe hafi n’abamurinda, ngo hatangire igice cy’urubanza cy’ibanga kijyanye n’umutekano we.
Mbere yaho, mu gihe Minisitiri w’Umutekano w’imbere mu gihugu yari atangiye kuburana, Prince Harry yagaragaye nk’uwarakaye cyane, amena ikaramu hasi anerekana isura y’ukudashira amazinda.
Urukiko Rukuru rwasobanuriwe ko Prince Harry yambuwe uburinzi bushingiye ku misoro y’abaturage nyuma y’uko afashe icyemezo kidasanzwe cyo kuva mu nshingano za cyami no gutura hanze y’igihugu.
Yavuye i California agiye i Londres mu Rukiko Rukuru rwa Royal Courts of Justice, agiye kurwanira uburenganzira bwo kurindwa we n’umuryango we n’ubwo atakiri igikomangoma gifite inshingano.
Prince Harry avuga ko yibasiwe agahabwa serivisi nkeya nkomoka ku cyemezo cyafashwe na RAVEC mu kwezi kwa Kabiri 2020, ubwo we na Meghan batangazaga ko beguye ku nshingano za cyami.
Ariko Sir James Eadie KC, uhagarariye Minisiteri y’Umutekano, yavuze ko RAVEC yari ifite ububasha bwo kumwambura uburinzi buhoraho nta nama yagishijwe n’inama ya RMB ishinzwe kugenzura ibyago by’umutekano.
Yagize ati: “Icyemezo cya RMB gisanzwe gikoreshwa mu manza zisanzwe. Ariko ibyatangajwe na Prince Harry mu kwezi kwa mbere 2020, ko ava mu nshingano za cyami no kuba agiye gutura hanze, ntibyari ibisanzwe.”
Prince Harry yageze ku rukiko ahagana saa yine za mu gitondo, asuhuza abafana be bari baje kumureba hanze. Yicaye inyuma y’abamwunganira, afite agakarita k’inyandiko, ikaramu n’icupa ry’amazi.
Arimo kurwanya icyemezo cyafashwe n’urukiko mbere kirekura ikirego cye cyari cyaregeye Minisiteri y’Umutekano. Icyo kibazo kimaze gutwara Leta y’u Bwongereza £500,000.
Me Shaheed Fatima KC, umunyamategeko wa Prince Harry, yavuze ko RAVEC yananiwe gukurikiza amategeko yayo bwite, kuko yari ikwiye gusaba isesengura ry’umutekano wa Prince Harry kuri RMB, ariko ntiyabikoze.
Yagize ati: “Prince Harry ntiyemera ko ‘bespoke’ bivuze ibintu byiza. Ahubwo we abibona nk’ivangura rishingiye ku kumuha serivisi zidashamaje nk’iz’abandi.”
Sir James, uhagarariye Minisiteri, yagaragaje ko uburyo bwihariye bwafashwe kuri Harry bwari bugamije kumufasha, atari ukumuhutaza. Yavuze ko RAVEC ifite uburambe mu by’umutekano kandi ko icyemezo cyayo cyari gishingiye ku buryo budasanzwe Harry yaretse inshingano ze za cyami.
Prince Harry yanditse ku gapapuro gashya ubusesenguzi bwinshi maze akamuha umwe mu banyamategeko be, kugeza gihaye Ms Fatima KC, umutegarugori wamenyekanye cyane kuko yabaye umwavoka wa mbere w’umuyisilamukazi wambara Hijab mu Bwongereza.
Yongeyeho ati: “Iki kirego kijyanye n’uburenganzira bw’ibanze bwo kugira umutekano ku mubiri no ku buzima.”
Yabwiye urukiko ko kuva ku ya 8 Mutarama 2020, Prince Harry na Meghan bumvaga batagikingiwe n’Urugo rwa cyami, bityo bagahitamo kwegura ku nshingano zabo, ariko bashaka gukomeza gufasha Umwamikazi mu buryo bwigenga.
Ariko, Minisitiri w’Umutekano avuga ko Harry yananiwe gutandukanya ibikomeye n’ibitari byo, aho akomeza kwibanda ku bintu bito.
Urubanza ruri imbere y’abacamanza batatu barimo Sir Geoffrey Vos, Lord Justice Bean, na Lord Justice Edis, rukaba rusozwa uyu munsi, icyemezo kizatangazwa nyuma mu nyandiko.
Hari amakuru ko Umwami Charles atahuriye n’umuhungu we ubwo yageraga mu Bwongereza ku cyumweru avuye muri Amerika. Nyamara, Umwami Charles we yahise yerekeza i Roma n’Umwamikazi Camilla bitegura urugendo rwa Leta.

Prince Harry, ku rundi ruhande, yavuze ko we n’umuryango we badashobora gutekereza gutura cyangwa kujya mu Bwongereza nta burinzi buhagije, by’umwihariko abana be Prince Archie na Princess Lilibet.