
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, Perezida Kagame uri i Doha, yakiriwe na Emir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani. Baganiriye ku mubano w’Ibihugu byombi ndetse n’inzego zitandukanye byarushaho kwaguriramo imikoranire.
Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 13 Gashyantare 2025, Perezida wa Repubulika yโu Rwanda, Paul Kagame, uri mu ruzinduko rwโakazi muri Qatar, yakiriwe na Emir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani. Uru ruzinduko rugamije gukomeza gutsura umubano wโibihugu byombi no gushimangira imikoranire mu nzego zitandukanye.

Mu biganiro byabereye mu murwa mukuru wa Qatar, Doha, abayobozi bombi bagarutse ku bufatanye bwโibihugu byombi, cyane cyane mu bijyanye nโubukungu, ubucuruzi, ishoramari, ubukerarugendo nโuburezi. U Rwanda na Qatar bisanzwe bifitanye umubano ukomeye, ndetse hashize imyaka myinshi Qatar igaragaza ubushake bwo gushora imari mu Rwanda, cyane cyane mu bijyanye nโibikorwaremezo nโingendo zo mu kirere
















