Raila Odinga, wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Kenya, yapfiriye mu bitaro bya Ayurvedic Eye Hospital and Research Centre biherereye i Koothattukulam mu Karere ka Ernakulam, muri Leta ya Kerala, ku wa Gatatu tariki ya 15 Ukwakira 2025, afite imyaka 80.
Nk’uko ubuyobozi bw’ibi bitaro bubivuga, yitabye Imana mu gitondo ahagana saa tatu (9:00) azize guhagarara k’umutima ubwo yari ari mu myitozo ngororamubiri mu busitani bw’ivuriro.
Odinga yari amaze iminsi itanu ari kwitabwaho n’abaganga b’aho, aho yari aherekejwe n’umukobwa we hamwe n’umuganga we bwite.
Ubuyobozi bw’ivuriro bwatangaje ko umurambo we ugiye kubanzirizwa no kubikwa mu buryo bwa embalming, hanyuma hakurikizwe amabwiriza ya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Buhinde hamwe na Ambasade ya Kenya iri i New Delhi.
Raila Odinga yari afitanye umubano wihariye n’iri vuriro kuko umukobwa we, Rosemary Odinga, yahaboneye ubuvuzi bwamufashije kugarura ubushobozi bwo kubona nyuma yo gutakaza kubona kw’amaso burundu mu mwaka wa 2017 bitewe no kwangirika kw’imitsi y’amaso (optic nerve damage).
Mu 2019, Odinga ubwe yashimye abaganga b’aho kubera uko batanze ubufasha bwatumye umukobwa we yongera kubona.
Odinga yabaye Minisitiri w’Intebe wa Kenya kuva mu 2008 kugeza mu 2013, akaba kandi yarabaye umudepite uhagarariye Akarere ka Langata kuva mu 1992 kugeza mu 2013. Yanabaye kandi Umuyobozi w’abatavuga rumwe n’Ubutegetsi mu gihugu cya Kenya mu gihe kirekire, aho azibukirwa nk’umwe mu banyapolitiki b’ingenzi bagize uruhare rukomeye mu mateka ya politiki y’icyo gihugu.
