Umutwe wa M23 n’ihuriro ry’ingabo za RDC, FARDC, n’imitwe bafatanyije, birwanye mu buryo bukaze mu gace ka Kibumba, Teritwari ya Nyiragongo, kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu.
Iyi mirwano yabereye mu duce twa Kilimanyoka na Kanyamahoro, aho ingabo za FARDC zifatanyije n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR n’abarwanyi ba Wazalendo bashyize ibirindiro.
Perezida wa sosiyete sivili ikorera muri Nyiragongo, Jean-Claude Mambo Kawaya, yavuze ko M23 iri kurasa ibirindiro byinshi by’ingabo za Leta n’imitwe yifatanyije nazo, ikoresheje imbunda ziremereye.
Muri Teritwari ya Masisi, mu duce twa Sake na Mubambiro, na ho habyukiye imirwano yo ku wa 24 Mutarama, nyuma y’indi yabereye i Sake ku wa 23 Mutarama, aho umutwe wa M23 wafashe uyu mujyi ukomeye mu majyaruguru ya Goma.
Iyi ikaba ari ntambara iteye ubwoba yatumye abaturage benshi bava mu byabo bagahungira mu mujyi wa Goma, uri mu ntera y’ibilometero 23 uvuye Kibumba na Sake.
Abaturage bahungiye i Goma bavuga ko basize imitungo yabo, kuko urusaku rw’imbunda rwatumye benshi batinya kuguma mu ngo zabo. Umwe mu baturage wahungiye mu nkambi y’agateganyo i Ndosho yagize ati, “Twabaye mu nzu ijoro ryose dukurikiza urusaku rw’imbunda, none tugeze hano dufite ubwoba n’inzara.”
Nyuma yo gufata umujyi wa Sake, M23 yatangaje ko ifite umugambi wo kwerekeza i Goma kugira ngo ihagarike ngo “akababaro abaturage batewe na Leta ya RDC n’imitwe bafatanyije.” Gusa, Leta ya RDC na yo ivuga ko ikomeje gukora ibishoboka byose ngo ikumire iki gitero, ishimangira ko icyemezo cyo kugirana ibiganiro n’uyu mutwe kizaterwa n’uko imirwano izagenda.
Amakuru akomeje kuvugwa ni uko iyi mirwano irimo guteza ibibazo bikomeye ku baturage bo muri Nyiragongo na Masisi. Imiryango mpuzamahanga itanga ubufasha iratabaza ku buzima bw’abaturage, cyane ko abarenga ibihumbi bamaze guhungira i Goma no mu nkambi zo hafi y’uyu mujyi.
Ibi bibazo by’umutekano muke bikomeje kugaragara mu burasirazuba bwa RDC birushaho kwerekana ko hakenewe igisubizo cya politiki n’imbaraga zihuriweho mu kugarura ituze mu gihugu. Mu gihe ibi bikorwa bigikomeje, abaturage baratakamba basaba ubufasha bwihuse ku ruhande rw’imiryango mpuzamahanga ndetse n’ubutumwa bw’amahoro bwa Loni bukorera muri iki gihugu.